skol
fortebet

RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA n’ushinzwe amarushanwa bakekwaho gushaka guha ruswa umusifuzi Pavaza

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 12 Nzeri 2018, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB),rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Francois Regis Uwayezu, na Komiseri ushinzwe amarushanwa, Eric Ruhamiriza bakekwaho icyaha cyo gushaka guha ruswa umusifuzi Jackson Pavaza wasifuye umukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire.

Sponsored Ad

Nkuko umusifuzi Jackson Pavaza yabitangarije ikinyamakuru Namibian Sun cy’iwabo,Ku Cyumweru mbere y’umukino w’Amavubi na Cote d’Ivoire ,yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA, Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric bamuha ibahasha ya kaki yarimo amadolari,arayanga, ababwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF,none byarangiye na RIB itaye muri yombi aba bagabo.

Pavaza yashinje Uwayezu na Ruhamiriza gushaka kumuha ruswa mbere y’umukino w’amavubi na Cote d’Ivoire

Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi, yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorweho iperereza kuri iyi ruswa umusifuzi Jackson Pavaza avuga ko yahawe nabo, Tariki ya 8 Nzeri 2018, mbere y’uko Amavubi akina na Cote d’Ivoire.

Yagize ati “Bafunzwe nimugoroba, icyaha cyabaye umunsi umwe mbere y’uko umukino uba. Bafungiye ku Kimihurura […] Barakekwa, hakacyasuzumwa niba ibivugwa ari ukuri koko”.

Ku munsi w’ejo FERWAFA yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru inyomoza ibyo Pavaza yatangaje,ivuga ko ibyo uyu musifuzi yatangaje ari ibinyoma byambaye ubusa amafaranga yahawe ari ayo CAF itegeka amashyirahamwe ya ruhago guha abasifuzi mu rwego rwo kubafasha mu ngendo.

Amabwiriza ya CAF ategeka ko iyo abasifuzi bageze mu gihugu barasifuriramo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabo rigomba kubafasha mu ngendo, bityo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia ryasabye FERWAFA ko babaha amafaranga bakazayabasubiza ,birangira uyu musifuzi abashinje ruswa cyane ko uyu Pavaza yasabye amadolari 230 abayobozi ba FERWAFA bakagira ngo niyo buri musifuzi bari kumwe akeneye bayakuba kane.

Pavaza akibona ko bazanye menshi yaketse ko ari ruswa aba bagabo bo muri FERWAFA bashakaga kumuha,nyamara baribeshye bakuba amafaranga yari yasabye kane kuko yari kumwe n’abasifuzi 3 kandi bose bari bakeneye aya 230,niko guhita ajya kubarega muri CAF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa