skol
fortebet

Rio Ferdinand wamamaye muri Manchester United yashyingiranywe n’umukunzi we arusha imyaka 12 [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe ya Manchester United n’Ubwongereza yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we arusha imyaka 12 witwa Kate Wright bakundanye nyuma y’aho umugore we babyaranye abana 3 apfuye.

Sponsored Ad

Rio Ferdinand w’imyaka 40 yashyingiranywe mu ibanga na Kate Wright w’imyaka 28 mu mpera z’icyumweru gishize mu bukwe bw’igitangaza bwamaze iminsi 3 mu gihugu cya Turkey.

Mu minsi ishize nibwo Kate yashyize hanze ifoto y’ubukwe na Ferdinand ndetse ahindura izina rye Wright kuri Instagram arisimbuza Ferdinand.

Ubukwe bwa Ferdinad na Kate bwamaze iminsi itatu aho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariho basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore mu birori byabereye muri Hotel D Maris Bay muri Turkey.

Aba bombi basabye inshuti n’abavandimwe babo telefoni zabo kugira ngo bataza gufata amafoto bakayakwirakwiza hanze.

Rio Ferdinand yasabye Kate ko bazarushinga mu Ugushingo umwaka ushize ariko bakoze ubukwe hafi umwaka ugiye kurangira.Aba bombi bamaze imyaka 3 bakundana.

Amakuru avuga ko Ferdinand yarize ubwo yabonaga umukunzi we ari kunyura ku itapi itukura amusanga ngo bambikane impeta.

Ubukwe bwa Rio Ferdinand na Kate bwasusurukijwe n’umuhanzi w’Umunyamerika Ashanti.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa