skol
fortebet

Rio Ferdinand yahishuye ingeso Cristiano Ronaldo yagiraga bagikinana muri Manchester United

Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018

Sponsored Ad

Myugariro Rio Ferdinand wahoze akinira Manchester United akayivamo ayubakiyemo amateka yatangaje ko Cristiano Ronaldo yakundaga kwambara ubusa yarangiza akireba mu ndorerwamo akabwira abakinnyi bagenzi be ko ari umusore w’uburanga.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na Peter Crouch mu kiganiro asigaye akora avuga ku bakinnyi b’ibyamamare,yise ‘Walking Tall: My Story’,yavuze ko Ferdinand yamubwiye ko Ronaldo yakundaga kwireba mu ndorerwamo yambaye ubusa akavuga ko ari mwiza.

Crouch yamenye ibanga yabwiwe na Ferdinand bakinannye mu Bwongereza

Yagize ati “Rio Ferdinand yambwiye ko Cristiano Ronaldo yakundaga kwambara ubusa akireba mu ndorerwamo yarangiza akikora mu musatsi akavuga “Mbega ukuntu ndi mwiza.”

Crouch yavuze ko Ferdinand yamubwiye ko abakinnyi ba Manchester United bakundaga kumusaza bamubwira ko Messi amurusha umupira akababwira ko Messi ntaho ahuriye nawe mu buranga.

Ronaldo w’imyaka 33 usigaye akina muri Juventus,ni umwe mu bakinnyi bakoze umubiri cyane ndetse ukurura igitsina gore kubera imiterere y’umubiri we.

Crouch na Ferdinand bahuriraga mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza cyane ko bari abakinnyi bakomeye mu myaka ishize ubwo uyu Crouch yakinaga muri Liverpool na Tottenham.



Ferdinand yabwiye Crouch ko Ronaldo yakundaga kwambara ubusa akireba muri Mirror akavuga ko ari mwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa