skol
fortebet

Riyad Mahrez yajyanwe mu nkiko n’umukozi we wo mu rugo umushinja kumwambura amafaranga make cyane

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Algeria na Manchester City,Riyad Mahrez,yajyanwe mu nkiko n’umukozi we wo mu rugo wareraga abana be amushinja kumwambura ibihumbi 3,600 by’amapawundi kandi uyu mukinnyi ahembwa ibihumbi 200 ku cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu mukozi wo mu rugo ukomoka muri Philippines witwa Catalina “Cathy” Miraflores w’imyaka 52,yababajwe no kwamburwa amapawundi angana n’ibihumbi 3,600 n’umukinnyi w’umuherwe Riyad wa Manchester City yari amaze igihe arerera abana.

Uyu mukozi uhembwa amapawundi 12 ku isaha yafashe umwanzuro wo kujyana mu nkiko uyu mukinnyi Riyad Mahrez aramutsinda,niko gutegekwa n’urukiko kumwishyura amafaranga ye.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe Cathy yagize ati “Ni umuntu mubi.Nakoze n’ingufu zanjye zose,igihe cyose.Nashakaga amafaranga yanjye aranyima.Sinari nzi icyo nakora.Nabaga mu cyumba cy’abana be kandi buri saha babaga bampamagara.Sinashoboraga kujya iwanjye kuko iyo abana babyukaga nagombaga kubitaho.Nakoze akazi kanjye neza sinzi impamvu atampembye.

Mahrez ni umunyabugugu.sinshaka kwica izina rye ariko agira ubugugu.Icyo nshaka ni amafaranga yanjye.”

Cathy yahawe akazi na Mahrez n’umugore we Rita muri Werurwe umwaka ushize.Bamusaba ko yabarerera abakobwa babo babiri ariko igihe cyo guhembwa ntiyabonye umushahara.

Aba bombi babaga mu mujyi wa London,bahaye Cathy akazi ko kurera aba bana iminsi 5 mu cyumweru, ubwo uyu mukinnyi yakinaga mu ikipe ya Leicester City.

Cathy yavuze ko mu minsi ya mbere byagendaga neza agahabwa amafaranga ye mu byumweru 2 cyangwa 3,akabona amafaranga yo kwishyurira umukobwa we ishuli.

Cathy yagize ati “Mu ntangiriro nta kibazo cyabaye.Bakiba London barishyuraga.Banyishyuraga neza n’amasaha y’ikirenga.

Uyu mukozi yabwiye The Sun ko uyu mukinnyi w’umuherwe uhembwa ibihumbi 200 by’amapawundi yamwirengagije ndetse yajyaga amwandikira buri gihe amwishyuza uyu mukinnyi akamwima amatwi.

Muri Mutarama nibwo uyu mukozi wo mu rugo yafashe umwanzuro wo kwitabaza inkiko ngo zimwishyurize Mahrez,yanga kwitaba urukiko kuwa 11 Kamena uyu mwaka kubera gutegura imikino y’igikombe cya Afurika.

Umucamanza witwa John Sherratt yategetse Mahrez n’umugore we kwishyura Cathy ibihumbi 3,612 y’umushahara bamugomba.




Mahrez n’umugore we bajyanwe mu nkiko kubera kwambura umukozi wabo wo mu rugo witwa Cathy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa