Kigali

Robertinho yaburiye abayobozi ba Rayon Sports bataramuha ibyo yabasabye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 December 2018 Yasuwe: 2854

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko ashobora kuva mu ikipe ya Rayon Sports nyuma ya taliki ya 25 Ukuboza uyu mwaka,kuko yabwiye abayobozi b’iyi kipe ibyo akeneye ariko kugeza ubu bakaba bataragira icyo bakora.

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma yo gutsinda AS Kigali ko yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ibyo akeneye ariko bakaba batarabimuha ndetse nibikomeza gutya, nyuma y’amasezerano ye azarangira ku wa 25 Ukuboza uyu mwaka,ashobora kuzisubirira iwabo muri Brazil.

Yagize ati “Naganiriye na perezida na komite ya Rayon Sports ariko nta cyemezo kirafatwa.Nirengagije amakipe menshi yanshakaga kugira ngo numvikane na Rayon Sports.Nibikomeza gutya ntihagire icyemezo gifatwa,mfite umuryango muri Brazil,nzahita nsubira mu rugo amasezerano yanjye narangira kuwa 25 Ukuboza 2018.”

Robertinho yahishuye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports butaramwongerera amasezerano bityo arambiwe gukorera mu cyuka gusa,ategereje ko amasezerano ye arangira kuri Noheli agahita yigendera aho bivugwa ko hari amakipe yo mu Barabu menshi amwifuza.

Robertinho yanze kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia kubera ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamwemereye kumwongerera amasezerano ndetse n’umushahara ariko ntiburamusinyisha ariyo mpamvu yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo Taliki ya 09 Ukuboza 2018 ko ashobora kuva muri iyi kipe nyuma ya Noheli nihatagira igikorwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble KA.DO

    BAYOBOZI KO MWATUBWIYE KO BYOSE MWABIKEMUYE NONE UBU MURABONA IBI ATARIBYO BISUBIZA IKIPE INYUMA KOKO IBI BITUMA NTA KIZERE TUGIRIRWA RWOSE

    1 month ago

Inzindi nkuru

Unai Emery yabwiye amagambo akomeye Mesut Ozil badacana uwaka

Umutoza Unai Emery wa Arsenal yabwiye umukinnyi Mesut Ozil ko yashaka uko...
18 January 2019 Yasuwe: 1393 0

Jose Mourinho yongeye guca amarenga y’aho agiye kwerekeza

Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu kwezi...
18 January 2019 Yasuwe: 1897 0

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ifoto y’imodoka yayo igaragara...
17 January 2019 Yasuwe: 4800 0

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya...
17 January 2019 Yasuwe: 2935 0

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon...

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze kubona ikipe muri Macedonia yitwa FC...
17 January 2019 Yasuwe: 2411 0

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko...

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa...
17 January 2019 Yasuwe: 3123 0