skol
fortebet

Robertinho yagaragaje imbogamizi ikomeye afite nyuma yo gutsinda Etincelles FC

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko adafite abakinnyi bahagije cyane cyane mu gice cy’ubusatirizi hari umukinnyi Bimenyimana Bonfils Caleb gusa aho yavuze ko akeneye abakinnyi 2 nubwo Micheal Sarpong atarabona ibyangombwa.

Sponsored Ad

Robertinho yaraye abwiye abanyamakuru ko Rayon Sports yuzuye hose ariko ibura ba rutahizamu bo gufatanya na Caleb ndetse asaba ubuyobozi ko bwamushakira 2.

Robertinho yavuze ko yifuza ba rutahizamu 2 bo kunganira Caleb

Yagize ati “Twakinnye neza cyane hagati mu kibuga. Etincelles ni ikipe nziza ifite bamwe mu bakinnyi ubona bakina neza, byari bigoye ko tubabonamo ibitego byinshi. Twakinnye cyane hagati mu kibuga twirinda gutakaza imipira gusa byari bigoye ko twabona ibitego. Shampiyona ni ndende, dukeneye abazajya badutsindira ibitego, ni ikibazo kuba dufite Caleb gusa. Dukeneye abandi bakinnyi babiri bataha izamu kuko nka Caleb atari bukine byaba ari ibibazo”.

Mu kiganiro Robertinho yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa 10,yababwiye ko abona bakibura abakinnyi babiri bataha izamu kuko ngo Bimenyimana Bonfils Caleb batamugenderaho umwaka wose wenyine.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose niba bigishoboka twashakira imbere mu gihugu akafasha rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa