skol
fortebet

Robertinho yahaye isezerano abakunzi ba Rayon Sports mbere yo gusubira muri Brazil

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2019

Sponsored Ad

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yabwiye abakunzi bayo ko ayikunda ndetse yifuza kuzongera gukorana nayo mu gihe kizaza.

Sponsored Ad

Uyu mutoza waryohewe no kuba mu Rwanda ndetse n’urukundo abafana ba Rayon Sports bamweretse yabwiye Radio Flash ko akunda Rayon Sports cyane ndetse abaha isezerano ko azongera gukorana nayo mu gihe kizaza.

Yagize ati “Rayon Sports izahora ku mutima wanjye kuko nari mfite imibanire myiza na buri wese ufite aho ahuriye na Rayon Sports.Ndabwira buri wese ko nkunda Rayon Sports.Nifuzaga gukomezanya nayo ariko ntibikunze gusa amahirwe menshi mu gihe kizaza nzakorana nayo kubera urukundo nyifitiye.”

Biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo gutandukana na Robertinho kubera kwanga gukoresha imyitozo kabiri ku munsi,gutinya imikino ya gicuti ngo itagaragaza ko ari ku rwego rwo hasi ndetse ngo yatumaga abakinnyi bakora ibyo bishakiye kubera ko nta gitsure yabashyiragaho,n’ibindi.Robertinho arasubira muri Brazil kuri uyu wa Gatanu.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yatangarije The New Times ko ngo bari kuganira n’abatoza benshi bo hanze n’abo mu Rwanda ndetse ngo mu minsi mike baratangaza umutoza mushya uzatoza umukino wo kwishyura wa Al Hilal.

Amakuru aravuga ko Masudi Irambona Djuma ariwe ufite amahirwe menshi yo gutoza Rayon Sports kuko ngo abayobozi baganirije Mashami Vincent akababwira ko acyizeye kuzabona akazi mu ikipe y’igihugu.


Masudi niwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Robertinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa