skol
fortebet

Robertinho yahaye ubutumwa bukomeye Enyimba FC mbere y’umukino irakina na Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 23, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko we n’ikipe ye bagiye muri Nigeria gushaka itike ya ½ kandi nta kabuza bari buza kubigeraho uyu munsi ku mukino barakinira kuri Enyimba International Stadium.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru,Robertinho wari uherekeje na Donkor Prosper yashimangiye ko icyizere icyizere cyo gusezerera iyi kipe yo muri Nigeria akerekeza muri ½ cy’irangiza muri CAF Confederations Cup.

Rayon Sports ifite icyizere cyo gutsindira Enyimba ku kibuga cyayo

Yagize ati ”Abakinnyi banjye bazi icyo bagomba gukora. Tuzakora cyane, dukorere hamwe, hanyuma buri mukinnyi akoreshe umwihariko we.Twinjiye mu mateka y’ikipe ndetse n’Akarere ubwo twageraga muri 1/4. Buri munyarwanda ategereje intsinzi. Turi hano ngo dutsinde. Nubwo tutazaba dukinira imbere y’abafana bacu ntabwo bizatubuza gukina neza kuko hari abafana benshi bazaba baturi inyuma bari imbere ya za televiziyo. Ikipe izaba ibikwiriye niyo izatsinda kandi ndizera ko ari Rayon Sports."

Mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup ikipe ya Enyimba FC yarokowe n’umunyezamu wayo Afelokhai,amakipe yombi anganya 0-0.

Umukino wo kwishyura uraba uyu munsi kuri Enyimba International Stadium guhera saa munani z’amanywa ku isaha yo muri Nigeria (saa cyenda zo mu Rwanda).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa