skol
fortebet

Robertinho yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gutombora Enyimba FC

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yavuze ko ikipe ye ntawe igomba gutinya kuko afite intego yo kuyigeza ku mukino wa nyuma wa CAF Confederations Cup uyu mwaka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Robertinho yagiranye na Radio Flash FM ari mu gihugu cya Brazil mu karuhuko gato arimo,yayibwiye ko irushanwa rigeze ahkomeye ndetse Rayon Sports nta kipe yavuga ko yoroshye ariko we n’abakinnyi be bafite intego yo gutsinda kandi biteguye.

Robertinho arifuza kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederations Cup

Yagize ati “Ndatekereza ko kuri uru rwego tugezeho tutavuga ko twifuza guhura n’ikipe runaka kuko buri kipe yahageze ikomeye ndetse ifite intego yayo.Rayon Sports ifite intego yo gutsinda kugeza ku musozo w’irushanwa,ni ukuvuga ko twiteguye.Tuzakinira umukino ubanza mu rugo dusoreze hanze ariko ikintu cy’ingenzi ni uko Rayon Sports ifite ubunararibonye muri iri rushanwa,ndatekereza ko twiteguye.Tuzahitamo ikipe izakina uyu mukino kuko haracyari igihe kandi ni byiza ko hari abakinnyi tuzagarura bari barahagaritswe.

Intego yacu ni ukugera kure ndetse turifuza kugera ku mukino nyuma,turabishaka kandi n’abakinnyi banjye niko bameze.Gusa turabizi ko buri mukino uzaba ugoye ndetse tugomba kubaha buri mukino kuko tuzi ko nandi makipe aratwubaha.Twageze kuri uru rwego kuko twari tubikwiriye,mfitiye icyizere abakinnyi banjye,n’akazi dukora.Dufite intego yo gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde buri mukino.Tugomba gutegura umukino ku mukino.

Robertinho yabwiye abanyamakuru ko kuva yatangira gutoza,intego ye aba ari uguhesha ikipe atoza igikombe gikomeye ndetse avuga ko niba hari umukinnyi wa Rayon Sports udashaka gutwara ibikombe,batari kumwe.

Robertinho yavuze ko abakinnyi be biteguye guhangana na Enyimba FC

Biteganyijwe ko Robertinho azagaruka mu Rwanda ku wa 11 Nzeri uyu mwaka,kugira ngo afashe abakinnyi kwitegura umukino ubanza wa Enyimba Fc,uzaba ku wa 16 Nzeri 2018 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa