Kigali

Robertinho yatangaje byinshi ku hazaza he muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2018 Yasuwe: 3919

Umutoza ukunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yatangaje ko adashobora kuva muri Rayon Sports mbere y’ukwezi k’Ukuboza ndetse yiteguye kugara neza n’ubuyobozi bw’iyi kipe atoza.

Uyu munya Brazil wageze muri Rayon Sports agashyira ku murongo buri kimwe,yemereye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko hari amakipe amushaka ariko we yifuza kubahiriza amasezerano afitanye na Rayon Sports azamugeza mu Ukuboza k’uyu mwaka akabona kuvugana nayo.

Yagize ati “Nubaha cyane Rayon Sports ndetse n’amasezerano dufitanye. Andi makipe nyabwira ko niba hari icyo tugomba kuganira, twazakiganira mu kwezi k’Ukuboza.Perezida wa Rayon Sports twatangiye kuvugana. Haracyari igihe,nibura kugera mu kwezi k’Ukuboza hazaba hari icyo twamaze kugeraho. Icyo nshyize imbere ubu ni ugukora akazi n’umutima wanjye wose."

Robertinho yongeyeho ko nubwo hari amakipe amuhamagara amusaba ko yajya kuyatoza,agifite amasezerano Rayon Sports kandi ngo niyo ifite amahirwe menshi yo kumwegukana.

Robertinho yafashije Rayon Sports kugera mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CAF Confederations Cup ndetse ahindura ku buryo bukomeye imikinire y’iyi kipe aho isigaye ikina isatira cyane.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ntigurirwa emmyzo

    Uyu ni uwacu ntaho azajya

    October 2018

Inzindi nkuru

Petro Atletico de Luanda yatangaje Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo...

Hari hashize amezi menshi bivugwa ko rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge...
18 July 2019 Yasuwe: 542 0

Akayabo APR FC yahawe kuri Hakizimana Muhadjiri kamenyekanye

Ikipe ya Emirates Club yo muri yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu [UAE]...
18 July 2019 Yasuwe: 1434 0

Zlatko Krmpotic washenguye imitima y’abafana ba APR FC yabonye ikipe muri...

Umutoza ukomoka muri Serbia, Zlatko Krmpotic wanzwe n’abafana ba APR FC...
18 July 2019 Yasuwe: 717 0

Abanya Nigeria banenze umutoza Rohr kubera umukinnyi ukomeye wabahesheje...

Abanya Nigeria bakunda umupira w’amaguru ntibanyuzwe n’umwanya wa 3 ikipe...
18 July 2019 Yasuwe: 1579 0

APR FC nayo yasezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA Kagame...

Ikipe ya APR FC niyo ya nyuma isezerewe rugikubita mu irushanwa rya CECAFA...
17 July 2019 Yasuwe: 2507 2

Antoine Griezmann yavuze amagambo atangaje kuri Lionel Messi bagiye...

Rutahizamu mushya wa FC Barcelona,Antoine Griezmann,uherutse kuyisinyira...
17 July 2019 Yasuwe: 2963 0