Kigali

Robertinho yatangaje byinshi kuri rutahizamu Jules Ulimwengu uri kuvugwa cyane muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 4314

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yatangaje ko ari kurwana inkundura kugira ngo abashe gusimbuza abakinnyi bagiye hanze ndetse yemeje ko yifuza rutahizamu Jules Ulimwengu wa Sunrise FC.

Umutoza Robertinho yatangarije IGIHE ko yifuza abakinnyi bashya bo kuziba icyuho cy’abasohotse hanze ariko ku isonga yifuza rutahizamu wa Sunrise FC Jules Ulimwengu.

Yagize ati “Mfite akazi gakomeye. Ngera aha nari mfite ikipe nziza irimo ba Tchabalala, Diarra, Pierrot, Bakame n’abandi. Abo bagendeye rimwe nubaka indi kipe none nayo abayiyoboye bagendeye rimwe. Ubu ngiye kubaka ikipe ya gatatu mu mezi atandatu gusa maze aha.

Ulimwengu ndamuzi. Ni umukinnyi mwiza kandi ukiri muto. Numvise ko ari mu biganiro na komite ya Rayon Sports. Bishobotse akadusinyira byaba ari byiza cyane kuko asanzwe atsinda ibitego aje gukorana nanjye yakwitwara neza kurushaho kuko namufasha nk’uko nafashije abandi nka Kevin na Caleb.”

Robertinho wishimiye kuba yazaniwe umutoza wungirije w’iwabo, Wagner do Nascimento Silva ufite ubunararibonye,yavuze ko Rayon Sports igomba kwisubiza igikombe cy’Intwari igiye gukinira guhera ku munsi w’ejo.

Hari amakuru avuga ko Jules Ulimwengu yambutse i Burundi mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20,yaramaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2 atanzweho miliyoni 6 z’amafranga y’ u Rwanda(6,000,000 frw).



Jules Ulimwengu ashobora gusinyira amakuru

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa...

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye...
17 June 2019 Yasuwe: 423 0

Rayon Sports yamaze gusezerera Niyonzima Olivier Sefu na Manzi...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gushyira hanze amabaruwa yemeza ko...
17 June 2019 Yasuwe: 1999 0

TP Mazembe yongeye gutumirwa muri CECAFA I Kigali nyuma y’amahano iheruka...

Ikipe ya TP Mazembe iheruka gukorera amahano I Kigali muri 2010 ubwo...
17 June 2019 Yasuwe: 1643 1

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 2992 2

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku...

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi,...
17 June 2019 Yasuwe: 2555 0

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo...

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo...
17 June 2019 Yasuwe: 2235 0