skol
fortebet

Robertinho yatangaje ikibazo gikomeye afite mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 27, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yatangaje ko muri iyi minsi ahanganye n’ikibazo gikomeye cyo kuba afite abakinnyi benshi b’abanyamahanga bafite ubuhanga budasanzwe,bituma agorwa cyane no kugira uwo akura muri 18 kubera itegeko rya FERWAFA.

Sponsored Ad

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko agorwa cyane n’itegeko rya FERWAFA rimutegeka gukinisha abanyamahanga 3 gusa ku mukino, kuko afite abasore 4 b’abahanga barimo Michael Sarpong, Jonathan Da Silva, Mugheni Fabrice na Donkor Prosper,aba agomba gusiga umwe kuri buri mukino.

Yagize ati “Ntabwo binyoroheye nk’umutoza kuko bose ni abakinnyi beza ariko turi kugerageza kubikoraho. Rayon Sports ni ikipe ikina ishaka gutsinda buri mukino ari nayo mpamvu bisaba guhitamo abakinnyi neza."

Robertinho uri kwitegura guhangana na Sunrise FC kuwa Gatanu w’iki cyunweru,yavuze ko abakinnyi be bamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imbaraga kubera ko buri munsi bakora Gym ndetse n’imyitozo y’imbaraga.

Ku ikipe ya Sunrise FC bagiye gucakirana,Rbertinho yavuze ko ifite abakinnyi bafite imbaraga n’ibigango kandi bafite b’inararibonye ariyo mpamvu yiteze ko uyu mukino uzaba ukomeye.

Nyuma y’imikino 17 ya shampiyona,Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 37 inyuma ya APR FC ifite amanota 41. Sunrise FC ifite amanota 25 ikaba ku mwanya wa 6.



Robertinho yavuze ko agorwa n’itegeko rya FERWAFA rimutegeka gukoresha abanyamahanga 3 gusa

Ibitekerezo

  • Jonathan mwenewabo niwe muswa. Amureke akoreshe abasigaye nibo bahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa