skol
fortebet

Robertinho yatangaje ingamba nshya yazanye mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugaruka mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Jul 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wari umaze hafi amezi abiri yaragiye iwabo muri Brazil kubera ko amasezerano ye yarangiye ubuyobozi bw’ikipe ntibuhite bumwongerera andi,yagarutse mu kazi ahita atangaza ko aje kubaka ikipe izamufasha gutsinda buri mukino.

Sponsored Ad

Uyu kabuhariwe wafashije Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona giheruka ndetse akora agahigo ko kumara imikino 19 adatsindwa,akimara kugera I Kigali yatangaje ko aje kubaka ikipe ikomeye izamufasha gutsinda buri mukino no gutwara ibikombe.

Yagize ati “Intego yanjye ya mbere ni ukuvuga n’ubuyobozi tugategura umwaka w’imikino.Hari abandi bakinnyi bashya, birasaba gutekereza neza kugira ngo hakinishwe abakinnyi bakwiriye kujya mu kibuga. Ndi hano kugira ngo nongere ntange ibyo mfite byose. Namaze kubona urutonde rw’ abakinnyi bazakina Champions League ariko siyo gusa tugomba kureba n’indi mikino.

Si ikibazo kuri njye kuba nakubaka ikipe nshya kuko no mu gihe cyashize narabikoze. Rayon Sports ni ikipe ikinira gutwara igikombe. Umutoza wese utoza muri Rayon Sports aba agomba kumenya ko ari ugutsinda buri mukino."

Umutoza Robertinho yabwiye abanyamakuru ko hari amakipe 2 yamushatse arimo iy’iwabo niyo muri Afurika y’Epfo ariko ngo yaziteye utwatsi kuko ngo yifuzaga gukomeza gukorana na Rayon Sports ndetse ngo yishimiye uko abafana bayo bamuzirikanye ubwo yari mu biruhuko bakamwandikira kenshi ndetse baranamuhamagara.

Yagize ati “Habayeho kuzirikana ibyo nakoze muri Rayon Sports…abantu benshi barampamagaye harimo abakinnyi, abafana n’abayobozi bamwe na bamwe bambwira ko ngomba kugaruka, ni ikintu cyankoze ku mutima. Nabonye amakipe abiri anyifuza, arimo Polokwane City yo muri Afurika y’epfo n’indi yo muri Brazil ariko naratekereje nti kuki najya gutangira kuri zero ahandi kandi narakoze amateka muri Rayon Sports nakomerezaho ? Umubano wa Rayon Sports na Robertinho urihariye cyane. Ndishimye kandi ntakibazo mfite."

Robertinho yatangaje ko nubwo yatakaje abatoza babiri b’inshuti ze barimo Wagner na Ramadhan bitamuhangayikishije ahubwo yiteguye gukorana na Alain Kirasa bakubaka ikipe nshya itwara ibikombe.

Robertinho bivugwa ko yongereye amasezerano y’umwaka umwe,yatangaje ko nubwo mu minsi ishize habaye ibintu bibi atagarukaho,ariko yubaha cyane Rayon Sports ndetse ikimuzanye ari ukubaka ikipe nshya ku nshuro ya kane,akayigeza kure.

Robertinho w’imyaka 59,yageze I Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere yakirwa na Itangishaka Bernard King uherutse kugirwa CEO wa Rayon Sports wari kumwe na manager Karenzi Alex,hamwe n’abandi bafana bake.

Robertinho na Alain Kirasa barakoresha imyitozo mu Nzove kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019, saa cyenda n’igice yo gukomeza kwitegura ikipe ya Al Hilal Omdurman bazakina mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.





Robertinho yagarutse mu Rwanda gukomeza kubaka amateka muri Rayon Sports

Amafoto: Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa