skol
fortebet

Robertinho yatangaje umukinnyi abonamo ubushobozi bwo gusimbura Pierrot muri Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yatangaje ko yishimiye cyane kuba iyi kipe yaraguze Kakule Mugheni Fabrice ndetse amubonamo ubushobozi bwo kuba umusimbura mwiza wa Pierrot werekeje muri Oman.

Sponsored Ad

Robertinho yabitangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti Rayon Sports yanyagiyemo Giti cy’Inyoni yo mu cyiciroc cya 2 iyitsinda 8-1 aho Mugheni yatsinzemo ibitego 3.

Robertinho yavuze ko Mugheni afite ubushobozi bwo gusimbura Pierrot

Yagize ati “Fabrice ni umukinnyi ufite ubunararibonye. Nyuma yo kugenda kwa Pierrot, azadufasha cyane mu gukora akazi nkako Pierrot yakoraga. Ni umuhanga mu kugumana umupira yambuye uwo bahanganye. Twajyaga tubura ubikora nyuma yo kugenda kwa Pierrot. Uyu munsi yatangiye kugaragaza ubushobozi bwe bwa Tekiniki n’ubunararibonye bwe. Bizafasha cyane mu hazaza ha Rayon Sports. Njyewe ubwanjye nasabye Visi Perezida, Freddy ndetse na Komite yose ko Fabrice agomba gusinyira Rayon Sports.”

Robertinho yavuze ko yifuza ko Rayon Sports iba ikipe igumana umupira, kuwuhererekanya neza kugira ngo babashe gutsinda amakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa