skol
fortebet

Robertinho yavuze ibibazo 2 by’ingutu byatumye asezera mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2019

Sponsored Ad

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wamaze gusubira iwabo muri Brazil,yavuze ko atari gukomeza gukora akazi atega moto,nta na masezerano afite aho yemeje ko komite iriho itamwubashye nkuko byagenze ku bwa perezida Muvunyi Paul.

Sponsored Ad

Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo umutoza Robertinho yuriye indege asubira iwabo muri Brazil gusa yasezeye ku bafana ba Rayon Sports ndetse avuga ko ari ikipe azahora yubaha.

Robertinho yabwiye ikinyamakuru Rwanda Magazine dukesha iyi nkuru ko yagarutse mu Rwanda ahanini kubera ubusabe bw’abafana,yemera byose ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga harimo ko yari kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya.

Yagize ti "Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho,birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse …"

Yunzemo ati "Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta kontaro, nta modoka yo kugendamo,ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu…Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe…Kubwa njye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.”

Robertinho akomeza avuga ko we yari yemeye byose ariko ngo hari ibyo atari kwihanganira.

Yagize ati "Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”

Robertinho yavuze ko Rayon Sports izamuhora ku mutima ndetse ngo ntazibagirwa uko yakoranye neza na Perezida Paul Muvunyi wahoze ayobora Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize.

Mu butumwa yageneye abafana ba Rayon Sports, Robertinho yagize ati "Ndifuriza ibyiza Rayon Sports. Ni ikipe nkunda cyane kuko bambaniye neza cyane. Hari amahirwe wenda ko ahazaza twazongera guhura ariko ubu bwo sinabasha gukorera ahantu hari imyumvire imeze kuriya , ndasaba imbabazi abafana , banyumve , bumve ko umuntu watwaye ibikombe adakwiriye gufata moto ngo ajye gutoza, cyangwa ngo akore nta masezerano."


Robertinho yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sports

Foto:Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Nagende yaradukoreye yagaragaje icyo ashoboye,yaritanze yaduhaye agaciro muri african ndetse no ku isi hose baririmba rayon sport.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa