skol
fortebet

Robertinho yavuze igihe azatangariza ahazaza he muri Rayon Sports

Yanditswe: Sunday 18, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves de Carmo uzwi nka Robartinho yatangaje ko mu cyumweru gitaha aribwo azatangaza byinshi ku hazaza he muri iyi kipe cyane ko ari gushakwa bikomeye na Gor Mahia.

Sponsored Ad

Robertinho uzarangiza amasezerano mu kwezi gutaha, yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports na Gor Mahia zimushaka ariko atarafata umwanzuro ndetse azavuga aho azerekeza mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Abayobozi ba Rayon Sports bari gukora ibishoboka ngo ngume hano. Hari byinshi twamaze kumvikana ariko nkurikije n’ubumenyi mfite, mba ngomba kubaha n’ikipe ya Gor Mahia, nayo ni ikipe nkuru. Tuzareba uko bizagenda mu cyumweru gitaha.

Rayon Sports nanjye turikumvikana kuri byinshi ariko ngomba kuvugisha ukuri. Mfite ahantu 2.Rayon Sports na Gor Mahia FC. Ndacyari kubitekerezaho hamwe n’umuryango wanjye kuko turi abanyamwuga. Natanze ibyo nari mfite byose muri Rayon Sports, buri wese arabizi. Twakemuye ibintu byinshi kandi twabikoraga duca mu bintu byinshi bikomeye. Ubu dutangiye gusarura imbuto z’ako kazi twakoze."

Visi perezida wa Rayon Sports,Muhirwa Freddy, yaremye agatima abafana bakunda uyu mutoza cyane,ababwira ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bamwongerere amasezerano ndetse n’ibyo asaba bari kubimuha.

Yagize ati “Twamaze kuganira. Twarabimwemere byose uko yabishakaga .Umushahara, ko agomba kubona inzu, imodoka , uduhimbazamusyi,byose twarabimwemereye. Uyu munsi nibwo Manager we yanyoherereje kontaro. Twayisomye. Twasanze nta kibazo na kimwe kirimo. Ibyo twumvikanye nibyo birimo. Hasigaye ko tuzahura tugasinya. Ndibwira ko muzaba muhari. Roberto azadusinyira imyaka 2."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa