skol
fortebet

Robertinho yavuze kuri Caleb wongeye kwitwara nabi agahabwa ikarita itukura

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yavuze ko Bimenyimana Bonfils Caleb ari umukinnyi nk’abandi akwiriye kugira imyitwarire ikwiriye mu kibuga.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo Caleb yahawe ikarita nyuma y’umukino,bituma abanyamakuru baabza Robertinho uko abona uyu rutahizamu ufite imyitwarire idahwitse,ituma ahabwa amakarita atukura ubutitsa,abasubiza ko Caleb ari umukinnyi nk’abandi akwiriye kugira ikinyapfura.

Robertinho yanenze imyitwarire ya Caleb

Yagize ati “Caleb ni umukinnyi w’ingenzi kimwe na Nova,Gilbert n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports.Buri mukinnyi wese aba agomba kumva ko afite inshingano zo gufasha ikipe ndetse no kwitwara neza mu kibuga.Buri mukinnyi wese agomba kugira ikinyabupfura.Ku byabaye ntacyo nabihinduraho ariko ntabwo ari ibyo kwishimira.”

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo Rayon Sports yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-1, abakinnyi b’amakipe yombi barashyamiranye bari gusohoka mu kibuga biviramo Bimenyimana Bonfils Caleb guhabwa ikarita itukura yabaye iya kabiri ahawe mu mikino itandatu gusa imaze gukinwa muri shampiyona.

Bimenyimana Bonfils Caleb yaherukaga kugaragara ari gukubita umufana wa Sunrise mu mukino wabereye I Nyagatare ahabwa ikarita itukura none yongeye kuyihabwa ku munsi w’ejo,bishobora kumuviramo guhanwa bikomeye cyane ko FERWAFA itigeze ifata umwanzuro kuri iyi karita y’urugomo yaherewe kuri stade Mabati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa