Kigali

Robertinho yazanye umutoza wo kumwungiriza ufite ubunararibonye buhambaye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 January 2019 Yasuwe: 4575

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane,Taliki ya 24 Mutarama 2019,nibwo amakuru yagiye hanze ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona umutoza wungirije ugiye guturuka mu gihugu cya Brazil witwa Wagner Nascimento da Silva.

Nyuma yo kubwira ubuyobozi ko yifuza kwizanira umutoza wungirije,Robertinho yanyarukiye iwabo muri Brazil azana inararibonye mu kongerera ingufu abakinnyi Wagner Nascimento Da Silva w’ imyaka 49.

Uyu mutoza mushya wungirije w’ikipe ya Rayon Sports yahoze ari umutoza wihariye wa Roberto Carlos mu mwaka wa 2006 ndetse ari gushaka impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorate)mu byerekeye kongerera abakinnyi ingufu (Gym).

Wagner Nascimento Da Silva yakoze mu makipe akomeye nka Vasco de Gama y’iwabo,Victoria FC,Al Riyadh yo muri Arabia Saoudite,yakoze kandi mu makipe yo muri Portugal n’ahandi.

Nubwo ari kabuhariwe mu kongerera ingufu abakinnyi, Wagner Nascimento Da Silva azaba ari n’umutoza wungirije Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu guha abakinnyi amabwiriza.

Wagner wakoze akazi ko kongerera abakinnyi hirya no hino ku isi,afite ubunararibonye buhambaye ndetse na CV ye iratangaje cyane.

Nubwo Wagner Nascimento Da Silva yafashe indege kuri uyu wa Kane aturutse iwabo Brazil,azagera mu Rwanda kuwa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019.


Robertinho yazanye umutoza umwungirije ufite ubuhanga ku byerekeye Gym

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yongeye kuvugwa cyane kubera ibyo yakoreye umwana wo muri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yashimishije benshi kubera ukuntu yemereye...
22 July 2019 Yasuwe: 1681 0

PSG yemeye kongerera umushahara Kylian Mbappe uruta uwa Cristiano...

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, irateganya kugira Kylian Mbappe umukinnyi...
22 July 2019 Yasuwe: 841 0

Marcelo yateje impaka mu bakunzi ba ruhago ubwo yatangazaga umukinnyi...

Myugariro wa Real Madrid n’igihugu cya Brazil,Marcelo,yatangaje ko kuri we...
22 July 2019 Yasuwe: 1726 0

KCCA yegukanye CECAFA Kagame Cup yari imaze imyaka 13 idataha muri...

Nkuko yabigenje mu matsinda,KCCA yasubiriye AZAM FC iyitsinda igitego 1-0...
21 July 2019 Yasuwe: 1358 1

Rayon Sports na AS Kigali zamaze kumenya amakipe zizacakirana mu mikino...

Ikipe ya Rayon Sports ifite akazi katoroshye mu mukino ubanza wa CAF...
21 July 2019 Yasuwe: 2639 0

Zidane yibasiye Chelsea anatangaza ko agiye kwirukana Gareth Bale muri Real...

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane, yatangaje ko mu masaha make ari...
21 July 2019 Yasuwe: 4600 0