Umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves de Calmo yabwiye abafana ko nubwo batsinzwe na USM Alger,bagifite amahirwe yo gukomeza muri ¼ ndetse azakora ibishoboka byose mu mikino 3 isigaye akabashimisha.
Uyu mutoza umaze igihe gito muri Rayon Sports yasabye abafana kudacika integer ndetse bakwiriye kwizera ko ikipe yabo ikiri mu irushanwa ndetse igifite amahirwe yo kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup.
Rayon Sports ihanza amaso imikino 3 isigaje mu itsinda D
Yagize ati “Twakoze amakosa mu bwugarizi bituviramo gutakaza amanota gusa turacyari mu irushanwa.Turacyafite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho kandi nibyo tugiye gushyiramo ingufu mu mikino 3 dusigaranye.
Rayon Sports ifite amanota 2 mu mikino 3 imaze gukina muri CAF Confederations Cup aho umukino ukurikira izerekeza muri Algeria gukina na USM Alger.
Roberto Oliveira Goncalves de Calmona Rayon Sports barerekeza I Rubavu gukina na Marines FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro basabwa kwitwaramo neza kugira ngo baakomeze mu cyiciro gikurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *