skol
fortebet

Roger Federer yaraye akoze amateka atarakorwa n’undi wese muri Wimbledon (Amafoto)

Yanditswe: Monday 17, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusuwisi w’imyaka 35 Roger Federer kuri iki cyumweru taliki ya 16 Nyakanga yaraye akoze agahigo ko gutwara iri rushanwa rya Wimbledon ku nshuro ya 8 ndetse niwe uritwaye akuze cyane aho kuri iyi myaka ye yaraye atsinze umunya Croatia Marin Cilic amaseti 3-0 (6-3,6-1,6-4).
Uyu mwarimu wa Tennis w’umusuwisi nkuko bamwe bamwita kubera ubuhanga budasanzwe afite akomeje kwemeza abakunzi b’uyu mukino ko ariwe ubanza abandi bagakurikira dore ko iyi Wimbledon ibaye irushanwa rya 19 rikomeye muri (...)

Sponsored Ad

Umusuwisi w’imyaka 35 Roger Federer kuri iki cyumweru taliki ya 16 Nyakanga yaraye akoze agahigo ko gutwara iri rushanwa rya Wimbledon ku nshuro ya 8 ndetse niwe uritwaye akuze cyane aho kuri iyi myaka ye yaraye atsinze umunya Croatia Marin Cilic amaseti 3-0 (6-3,6-1,6-4).

Uyu mwarimu wa Tennis w’umusuwisi nkuko bamwe bamwita kubera ubuhanga budasanzwe afite akomeje kwemeza abakunzi b’uyu mukino ko ariwe ubanza abandi bagakurikira dore ko iyi Wimbledon ibaye irushanwa rya 19 rikomeye muri Tennis atwaye (Grand slams).

Igituma afatwa nk’umukinnyi wa Tennis w’ibihe byose ni uburyo bw’imikinire ye ndetse n’ubuhanga agaragaza bituma akomeza kugenda yegukana ibikombe byinshi cyane ndetse no kuba ariwe mukinnyi wa Tennis ukunzwe kurusha abandi.

Roger Federer : ibyo yakoze Mu mibare:

Niwe mukinnyi umaze gutwara amarushanwa akomeye muri Tennis (Grand slams) menshi muri Tennis (19) ararusha 4 Rafael Nadal umukurikiye.

Niwe umaze gutwara Wimbledon Nyinshi kurusha abandi (8)

Ubaze kuva ku irushanwa rikomeye rya mbere yatwaye na Wimbledon yatwaye ku munsi w’ejo hashize imyaka 15.
.
Amaze Gutwara Australian Open 5 aho arushwa 1 na Novak Djokovicna Roy Emelson. Uyu ni na wo mubare wa US Open amaze gutwara aho ariwe mukinnyi utari umunyamerika umaze gutwara nyinshi.

Federer niwe mukinnyi umaze kugera ku mikino ya nyuma y’amarushanwa akomeye ya Tennis (Grand slams) myinshi (29).

Inshuro 3 zose (2006, 2007, 2009) nk’umukinnyi wa Tennis yashoboye kugera ku mikino ya nyuma y’amarushanwa akomeye muri Tennis uko ari 4 aba buri mwaka aho kuva 2005 kugeza 2007 yageze ku mikino ya nyuma inshuro 10 zose.

Amaze kwitabira amarushanwa akomeye muri Tennis inshuro 70 agahigo anganya na Fabrice Santoro ateganya guca uyu mwaka nakina US Open mu kwa munani.


Amaze gutsinda imikino 320 mu marushanwa ya Tennis akomeye (grand Slam).

Igikombe cya Wimbledon yaraye atwaye yagitwaye atinjijwe iseti ibintu byaherukaga muri Wimbledon yo mu mwaka wa 1970 bikozwe na Bjorn Borg.

Federer yamaze ibyumweru 302 ari nimero ya mbere ku isi aho 237 byari byikurikiranya.

Roger Federer yatwaye irushanwa rya Roland Garros inshuro 1 yonyine (2009)

Nyuma yo gutwara Wimbledon y’uyu mwaka yahise aza ku mwanya wa 3 ku rutonde rusange rw’abakinnyi ba Tennis ku isi aho afite.

Nyuma yo gutwara iri rushanwa Federer yagize ati “Ni umunsi udasanzwe kuri njyewe kuko Wimbledon ni irushanwa nkunda cyane kandi rizakomeza kuba irya mbere .Abakinnyi bambereye icyitegererezo bakiniye aha ngaha niyo mpamvu bimfasha gukina neza iyo ngeze hano.”

Federer amaze kugera ku mukino wa nyuma wa Wimbledon inshuro 11 aho amaze gutwara ibikombe 8.


Mu bagore iki gikombe cyegukanwe n’umunya Espagne w’imyaka 21 Garbine Muguruza atsinze Venus Williams w’imyaka 37 amaseti 2-0 (7-5,6-0).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa