Kigali

Romario yagiriye inama Gabriel Jesus yo gukora imibonano mpuzabitsina ihagije kugira ngo azitware neza mu gikombe cy’isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 1065

Romario wafashije Brazil gutwara igikombe cy’isi cyo mu mwaka wa 1994 cyabereye muri Brazil,yabwiye rutahizamu Gabriel Jesus w’imyaka 21, ko akwiye gukora imibonano mpuzabitsina bihagije kugira ngo azabashe gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’isi kigiye kubera mu Burusiya.

Uyu munyabigwi w’umunya Brazil yabwiye uyu musore ukiri muto ko imibonano mpuzabitsina ifasha umukinnyi kwitwara neza ndetse agomba kuyikora cyane kugira ngo azabashe kwitwara neza mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya.

Yagize ati “Icyo nabwira Jesus ni uko agomba gukora imibonano mpuzabitsina ihagije igihe ari mu kiruhuko ariko akita cyane ku mikinire ye mu kibuga.Ndabizi ko Jesus akunda akazi ke ndetse yiteguye gufasha Brazil.Agomba kwerekeza muri Brazil agatsinda ibitego byinshi.

Romario watsindiye Brazil ibitego 55 mu mikino 70 yayikiniye,yabwiye Gabriel Jesus ko amahirwe yo gutsinda igitego mu gikombe cy’isi azabona agomba kuyaha agaciro ndetse akayafata nk’aya nyuma abonye.

Romario w’imyaka 52 yatunguye benshi kubera iyi nama yagiriye Gabriel Jesus,kandi ari umusenateri muri Rio de Janeiro.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 1432 1

Kagere Meddie uhagaze neza muri Afrika yatangaje amakipe y’ibigugu...

Umukinnyi Kagere Meddie uhagaze neza mu mikino nyafurika yatangaje ko kuba...
18 February 2019 Yasuwe: 1870 0

Ikipe yo mu Butaliyani yatsinzwe ibitego 20-0 birimo 16 yatsinzwe mu gice...

Ikipe yo mu cyiciro cya 3 cyo mu Butaliyani,Serie C,yitwa Pro Piacenza...
18 February 2019 Yasuwe: 1592 0

Zinedine Zidane yasabye ibintu 2 bikomeye Chelsea FC yifuza kumuha akazi ko...

Umutoza Zinedine Zidane wubatse izina mu gihe gito yamaze atoza ikipe ya...
18 February 2019 Yasuwe: 2740 0

Ikipe ya Benediction Excel Energy yamaze gutangaza abakinnyi izakoresha mui...

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo Tour du Rwanda yo kuri 2.1...
17 February 2019 Yasuwe: 757 0

Manchester United yiyemeje gutanga akayabo ka miliyoni zirenga 200...

Ikipe ya Manchester United itishimiye umusaruro wa Romelu Lukaku, iri...
17 February 2019 Yasuwe: 5459 1