Kigali

Romelu Lukaku yatangaje amagambo atangaje ku ikipe ya Brazil

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 2236

Umukinnyi Romelu Lukaku ukinira Ububiligi nka Rutahizamu yatangaje ko Brazil bagomba gukina mu mikino ya ¼ ifite ubwugarizi budakanganye but amubuzakubona ibitego we na bagenzi be bafatanya gusatira.

Uyu musore umaze gutsinda ibitego 4 muri iki gikombe cy’isi yavuze ko nubwo Brazil ifite ba myugariro bafite ubunararibonye,batamubuza kubona igitego we na bagenzi be barimo Eden Hazard.

Yagize ati “Nizeye neza ko ubwugarizi bwabo twabuca mu rihumye gusa uburyo bwo kubikora nibwo bw’ingenzi.ba myugariro babo 3 nibo bafite ubunararibonye niyo mpamvu dukwiye kumenya uburyo tubasatira kandi twarabyitoje ku wa Gatatu.Turiteguye neza.

Benshi mu basesengura umupira w’amaguru bavuze ko ikipe y’Ububiligi irubakira ku musore Eden Hazard ndetse baraza kunyura ku ruhande rw’umusore Fagner cyane ko we asanzwe akina muri Brazil.

Lukaku yabwiye abanyamakuru ko baraza guhangana kugeza ku munota wa nyuma ku mukino barahuramo na Brazil uyu munsi saa mbili z’ijoro aho benshi biteze kureba urwego rw’aya makipe yombi ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cy’isi.

Lukaku yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa kuri Neymar ko yigusha cyane ndetse agatinza iminota,aho yavuze ko atari byo ndetse Neymar ari mu bakinnyi bashobora kuzayobora isi muri ruhago

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwe mu bakowa bahoze bakundana na Cristiano Ronaldo yiyemeje kumushinjura...

Umunyamideli w’umunya Espagne, Nereida Gallardo w’imyaka 35,yatangaje ko...
21 October 2018 Yasuwe: 3338 0

Perezida Kagame yongeye kugaragara atwaye igare [AMAFOTO]

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 21 Ukwakira 2018 yifatanye n’...
21 October 2018 Yasuwe: 2760 0

Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo katarakorwa n’undi mukinnyi uwo ariwe...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus,yaraye atsinze...
21 October 2018 Yasuwe: 3855 0

Real Madrid yaretse Hazard yimukira ku wundi mukinnyi wo hagati muri...

Ikipe ya Real Madrid iri mu mazi abira yatangiye kurambagiza umukinnyi...
21 October 2018 Yasuwe: 1767 0

Lionel Messi yagize imvune ikomeye itazamwemerera gukina El...

Rutahizamu w’ibihe byose wa FC Barcelona, Lionel Messi yaraye avunikiye...
21 October 2018 Yasuwe: 1504 0

Bimenyimana Bonfils Caleb afashije Rayon Sports gukura amanota 3 I...

Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb afashije Rayon Sports gutsindira...
20 October 2018 Yasuwe: 2918 0