skol
fortebet

Romelu Lukaku yatangaje ikintu yifuza kuzakora narangiza gukina umupira w’amaguru

Yanditswe: Friday 07, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United,Romelu Lukaku yatangaje ko narangiza gukina umupira w’amaguru azaza gitoza amakipe yo muri Afrika ndetse yifuza kuzaba umutoza ukomeye ku mugabane w’Afurika kugira ngo yihimure ku Babiligi bamututse.

Sponsored Ad

Lukaku utari mu bihe byiza,yavuze ko yababajwe n’ibyo abafana b’Ububiligi bamukorera iyo yitwaye nabi,bakamwita Umubiligi w’umunyafurika.

Yagize ati “Mu by’ukuri ndifuza kuzaba umutoza mwiza kurusha abandi muri Afurika kuko Ababiligi bamfata nk’umunyafurika.Ndashaka gufungurira amarembo abantu banjye.”

Lukaku yatangaje ko yababajwe n’ibyo abafana b’Ububiligi bamukoreye,ubwo bamwitaga rutahizamu w’Umubiligi uvuka muri Congo aho kumushimira ko ari mwene wabo,ahesha ishema igihugu cyabo.

Lukaku yavuze ko Ababiligi bamwita Umubiligi iyo yakinnye neza,yakwitwara nabi bakamwita umunyafurika ndetse yifuza kuzatoza amakipe yo kuri uyu mugabane agatsinda Abazungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa