skol
fortebet

Romelu Lukaku yatangaje ikipe akunda yifuza kwerekezamo

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Romelu Lukaku atishimiwe n’abakunzi ba Manchester United muri iyi minsi,yatangaje ko yifuza ko umunsi umwe yazakinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

Sponsored Ad

Lukaku wageze muri Manchester United mu mwaka wa 2017,yabwiye Gazzetta dello sport ko akunda ikipe ya Juventus n’abakinnyi bayo ndetse atakwanga kwerekeza muri Serie A.

Yagize ati “Kwerekeza mu Butaliyani kuri njye birashoboka, gusa mu ikipe ya Juventus kuko imaze iminsi itwara ibikombe.Juventus ihora ishaka gutera imbere ndetse buri mwaka iriyubaka.Nta gushiikanya ko iri mu makipe 2 cyangwa 3 akomeye ku isi.

Ifite umutoza mwiza n’ abakinnyi bakomeye nka Cristiano Ronaldo na Paulo Dybala ukomeje gutera imbere.Nkunda Douglas Costa cyane.

Lukaku ntiyatangiye neza uyu mwaka w’imikino kuko amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 11 amaze gukina muri Premier League.

Nubwo Lukaku yatangaje ko akunda Juventus,afitiye Manchester United amasezerano azamugeza muri 2022.

Umuvandimwe wa Lukaku,Jordan nawe akina mu Butaliyani, mu ikipe ya Lazio aho akina nka myugariro muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa