skol
fortebet

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza ko yamusanga muri Inter Milan

Yanditswe: Tuesday 20, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira ubutumwa mugenzi we bakinanaga muri Manchester United,Alexis Sanchez,amubwira ko yamusanga muri iyi kipe ye nshya.

Sponsored Ad

Uyu mubiligi yabwiye Sanchez ko umujyi wa Manchester ari mubi,akwiriye kwigira mu mujyi mwiza wa Milan bagakomeza gukinana.

Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko buri munsi Lukaku yoherereza ubutumwa Sanchez amusaba ko yava muri United akerekeza muri Inter kuko yamufasha kongera kuzamura urwego rwe.

Amakuru aravuga ko Sanchez yamaze kumvikana na Inter ndetse yemerewe nimero 7 yasabye kugira ngo abasinyire.

Manchester United igomba kuzajya yishyura Sanchez ibihumbi 250 by’amapawundi ku cyumweru igihe cyose izaba yemeye gutiza uyu munya Chile muri Inter Milan imwifuza.

Amakuru aravuga ko uyu musore wakiniye Arsenal, Udinese na Barcelona aragera mu mujyi wa Milan muri iki cyumweru agakora ikizamini cy’ubuzima.

Lukaku na Sanchez ni inshuti cyane ndetse umutoza mushya wa Inter Milan,Antonio Conte yavuze ko ashaka kuzabubakiraho ikipe.



Lukaku amaze iminsi asaba Sanchez kumusanga i Milan

Ibitekerezo

  • sanchez niyigendere nubundi byaribyaranze muri man united

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa