Kigali

Romelu Lukaku yatangaje umuntu ukomeye wamushimiye ko yavuye muri Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 September 2019 Yasuwe: 2880

Umukinnyi Romelu Lukaku yatangaje ko akimara kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza muri Inter Milan yahise abona ubutumwa buturutse ku muhanzi w’icyamamare Jay Z amubwira ko yafashe umwanzuro mwiza.

Lukaku ubarizwa muri kompanyi icuruza abakinnyi ya Roc Nation ya Jay Z,yatangaje ko uyu muraperi w’umuhanga yamushimiye intambwe ikomeye yateye yo kuva muri Manchester United akerekeza muri Inter Milan cyane ko yari yaracishijwe bugufi n’umutoza wayo Ole.

Lukaku yagize ati “Nkimara kwerekeza muri Inter,Jay Z yambwiye ko anyishimiye.Amfasha mu bintu byinshi bitari siporo.Jay Z n’umucuruzi,ibintu byose ankorera bimfasha kuba umucuruzi nanjye.Turaganira ku byerekeye ubuzima busanzwe ndetse angira inama z’uko nakwitwara inyuma y’ikibuga.Adufasha byinshi niyo mpwamvu twishimira kuba mu muryango wa Roc Nation.”

Lukaku yamaze gutangira gukinira Inter Milan ndetse n’ibitego yatangiye kubitsinda nyuma yo kuva muri Manchester United aguzwe akayabo ka miliyoni 73 z’amapawundi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu gikomeye nyina aherutse kumusaba

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangarije umunyamakuru Piers Morgan wa ITV...
17 September 2019 Yasuwe: 3357 0

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri...
17 September 2019 Yasuwe: 1702 0

Peter Sagan ashyigikiye ubusabe bw’u Rwanda bwo kuzakira shampiyona y’isi yo...

Umwe mu bakinnyi ba mbere ku isi mu gusiganwa ku magare,Peter Sagan ukomoka...
17 September 2019 Yasuwe: 1013 0

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no...
17 September 2019 Yasuwe: 3940 1

Umutoza Klopp yatangaje ikintu kigiye kuzatuma ava muri Liverpool...

Umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp yatangaje ko nubwo ari kubaka...
17 September 2019 Yasuwe: 4184 0

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make...
17 September 2019 Yasuwe: 5364 0