skol
fortebet

Romelu Lukaku yatunguye benshi kubera amagambo yavuze ku mutoza we Mourinho

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

Romelu Lukaku yatangaje ko umutoza we Jose Mourinho ari umuntu wicisha bugufi nubwo abantu bakunze kumuvuga nabi aho yemeje ko amwoherereza ubutumwa buri gihe bwo kumugira inama ndetse anyuzamo akamwoherereza amashusho asekeje.

Sponsored Ad

Benshi batunguwe no kumva Lukaku avuga ko Mourinho amwoherereza amashusho asekeje kandi ari umutoza benshi bazi ko aba arangajwe imbere no gutsinda ndetse atoteza abakinnyi be.

Mourinho amaze iminsi anengwa na benshi bamuhora kwitwara nabi mu mikino itegura shampiyona yari amazemo iminsi muri Amerika.

Lukaku wagerageje kuvuganira umutoza we Mourinho,yavuze kohari ibikorwa byiza Mourinho akorera abakinnyi be itangazamakuru ritavuga ndetse ntibibonwe n’abantu.

Yagize ati “Iyo utsinzwe urarakara.Iyo atsinzwe buri wese arabibona kuko ni umutoza ukunda gutsinda.Dukunda gutera urwenya.Akunze kunyoherereza ubutumwa angira inama ndetse rimwe na rimwe anyoherereza amashusho asekeje.Ni umugabo mwiza kandi mufata nk’umuryango wanjye.”

Lukaku ntiyigeze arakarira Mourinho wamwirukanye muri Chelsea ubwo bakoranaga aho yavuze ko ari umutoza yishimiye gukorana nawe muri Manchester United.

Lukaku azagaruka muri Manchester United habura iminsi 3 ngo shampiyona itangire aho byitezwe ko Jose Mourinho azamukoresha ku mukino ufungura shampiyona bazahura na Leicester City .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa