skol
fortebet

Romelu Lukaku yibasiriye bikomeye bamwe mu bafana b’Ububiligi

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi Romelu Lukaku yanenze bamwe mu bafana b’Ububiligi bamusetse cyane ubwo yaburaga amahirwe yo kwigaragaza muri Chelsea ndetse ahoraga bamwifuriza gusubira inyuma kubera ko avuka muri Congo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 25 yakubise ukuri kose hasi mu nkuru yise I’ve Got Some Things to Say yanditse mu kinyamakuru cyandikwamo inkuru z’abakinnyi batandukanye kizwi nka Players’ Tribune yavuze ku bukene yakuriyemo ndetse yageze ubwo avuga kuri bamwe mu bafana b’Ubbiligi bamwanga urunuka biifuje ko yasubira inyuma mu rugendo rwe ndetse bakamuha urw’amenyo ubwo yaburaga amahirwe yo kwigaragaza muri Chelsea.

Lukaku yavuze ko yibasiriwe n’abafana b’Ububiligi

Yagize ati “Sinzi impamvu abantu dukomoka mu gihugu kimwe bifuza ko natsindwa.sinyizi rwose.Nkiva muri Anderlecht nerekeza muri Chelsea nkabura umwanya wo gukina barishimye ndetse baranseka.Ubwo natizwaga muri West Bromo baransetse.Ni byiza kuko abo bantu tutari kumwe ubwo nuhiraga imbuto.Niba utarankunze igihe nari mfite ubusa,ntushobora kunyumva ubu ngubu.Iyo natsindiraga Ububiligi igitego,nasomaga ibinyamakuru nkabona bavuga ngo “Lukaku rutahizamu w’Ububiligi,ibintu byagenda nabi bakavuga bati “Lukaku rutahizamu w’Umubiligi ufite inkomoko muri Congo.”

Lukaku yitwaye neza mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi Ububiligi bwatsinzemo Panama ibitego 3-0,kuko yatsinzemo ibitego 2 wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa