skol
fortebet

Ronaldinho yafatiwe ibyemezo bikarishye kubera kunanirwa kwishyura amande yaciwe na Leta ya Brazil

Yanditswe: Saturday 05, Jan 2019

Sponsored Ad

Kabuhariwe Ronaldinho Gaucho wamamaye mu ikipe ya FC Barcelona,ari mu bukene bukabije bwatumye ananirwa kwishyura Leta ya Brazil amande ya miliyoni imwe n’ibihumbi 750 by’amapawundi yaciwe, bituma imubuza kongera gusohoka hanze y’iki gihugu.

Sponsored Ad

Leta ya Brazil yafatiriye inzandiko z’inzira z’uyu mugabo wahoze ari umukinnyi ukomeye, kugira ngo atazatoroka akayambura aka kayabo yaciwe kubera ko imishinga ye yangije ibidukikije mu buryo butemewe.

Abacamanza babwiye Ronaldinho ko atemerewe gusohoka muri Brazil kubera uyu mwenda uremereye abereyemo igihugu bituma yiyemeza kujuririra mu rukiko rwa siporo rwo mu mujyi wa Dubai nubwo atemerewe kujyayo kuburana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 yakatiwe n’inkiko zo muri Brazil zashatse kwiyishyura zinyuze kuri konti ye zisanga hariho amapawundi 500 gusa bituma zifatira imodoka ze n’inzu.

Umucamanza w’umunya Brazil witwa Newton Fabricio niwe wafatiriye inzandiko z’inzira za Ronaldinho n’umuvandimwe we Assis Moreira ndetse bazazihabwa bamaze kwishyura uyu mwenda.

Ronaldinho akurikiranyweho kwangiza bikomeye ibidukikije, ubwo yubakaga ikigo cy’amashuli mu mujyi wa Porto Alegre mu myaka 4 ishize, byatumye ahanishwa gucibwa amande ya miliyoni 1 n’ibihumbi 750 by’amapawundi na Leta.

Iki kigo Ronaldinho yubatse kigamije gufasha abakene ndetse n’abafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima gusa kigiye kumukururira ibibazo kuko Leta yamusabye kwishyura aya mande yaciwe vuba na bwangu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa