skol
fortebet

Ronaldinho yasingije Messi anatangaza umukinnyi ababazwa no kuba atarakinannye nawe

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe mu gucenga Ronaldinho,yatangaje ko akunda imikinire ya Lionel Messi cyane kurusha Cristiano Ronaldo ndetse ababazwa bikomeye kuba atarabashije gukinana na Philippe Coutinho bakomoka mu gihugu kimwe.

Sponsored Ad

Ronaldinho uherutse guhagarika umupira w’amaguru yavuze ko imikinire ya Lionel Messi ariyo akunda kurusha iya Ronaldo ndetse ababazwa no kuba atarakinannye na Coutinho muri Barcelona no muri Brazil.

Yagize ati “Messi niwe mukinnyi mwiza mu mateka,nta gushidikanya.Ibyo yakoze nta mukinnyi wundi urabigeraho kandi nizeye ko azakina indi myaka 20.Abakunda ruhago bifuza gukomeza kumubona muri FC Barcelona igihe kinini.Nkunda imikinire ya Messi kurusha Ronaldo.

Hari abakinnyi benshi nakunze ariko sinagira amahirwe yo gukinana nabo.Coutinho ni umwe muri bo.We na Iniesta ni abakinnyi b’ibitangaza.Buri umwe muri bo afite uburyo bwe bw’imikinire gusa ndatekereza ko Coutinho azaba umukinnyi w’igihangange muri Ruhago.”

Ronaldinho yageze muri FC Barcelona mu mwaka wa 2003 avuye muri PSG,ayifasha gutwara La Liga 2,super cup imwe ndetse na UEFA Champions League yo muri 2006.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa