skol
fortebet

Ronaldinho yatangaje akazi yifuza gukora nyuma yo gusezera ku mupira w’amaguru

Yanditswe: Friday 15, Dec 2017

Sponsored Ad

Umunya Brazil Ronaldinho Gaucho wafashije iki gihugu gutwara igikombe cy’isi cya 2002, yatangaje ko yifuza kuba umusenateri muri Brazil mu mwaka utaha namara gusezera ku mupira w’amaguru.
Uyu mukinnyi uzwi cyane kubera amacenga adasanzwe yagiraga mu kibuga,yatangaje ko yifuza kwifatanya n’ishyaka rya Patriota Party ryahoze ritwa National Ecologic party ndetse akaziyamamariza mu gace ka Minas Gerais.
Ronaldinho yatangaje ko kwinjira muri politiki bitazamugora kubera ubuhanga afite mu (...)

Sponsored Ad

Umunya Brazil Ronaldinho Gaucho wafashije iki gihugu gutwara igikombe cy’isi cya 2002, yatangaje ko yifuza kuba umusenateri muri Brazil mu mwaka utaha namara gusezera ku mupira w’amaguru.

Uyu mukinnyi uzwi cyane kubera amacenga adasanzwe yagiraga mu kibuga,yatangaje ko yifuza kwifatanya n’ishyaka rya Patriota Party ryahoze ritwa National Ecologic party ndetse akaziyamamariza mu gace ka Minas Gerais.

Ronaldinho yatangaje ko kwinjira muri politiki bitazamugora kubera ubuhanga afite mu kuganira n’abantu ndetse no kuba yarabaye umukinnyi komeye muri Brazil ndetse no ku isi.

Ronaldinho w’imyaka 37 aherutse gutangaza ko azasezera umupira umwaka utaha,aho agomba gutegereza kugira ngo arebe ko yatorerwa kwinjira muri sena ya Brazil.

Ronaldinho yatwaye ibikombe bitandukanye mu ikipe ya FC Barcelona birimo Champions League ya 2006 ndetse na La liga aho yabashije gutwara igikombe cy’umukinnyi mwiza ku isi gitangwa na FIFA inshuro 2 na Ballon d’Or Imwe.

Ronaldinho azabona amahirwe yo gutorwa igihe uwitwa Jair Bolsonaro yatsinda amatora yo kuba umuyobozi w’ishyaka rya Patriota Party mu kwezi kwa gatatu mu gihe amatora y’abasenateri azaba mu kwezi kwa 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa