skol
fortebet

Ronaldinho yanyomoje ibyo kurongora abakobwa babiri

Yanditswe: Saturday 26, May 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Ronaldinho yatunguye isi yose ubwo yanyomozaga amakuru yo gukorana ubukwe n’abakobwa 2 ku munsi umwe,aho yavuze ko we nta gahunda yo gushaka afite,azakomeza kwibera umuseribateri.

Sponsored Ad

Uyu musore wakanyujijeho mu ikipe ya FC Barcelona ndetse akaba umukinnyi wa mbere ku isi,yabwiye Spor TV yo mu mujyi wa Rio de Janeiro ko nta gahunda y’ubukwe afite ndetse ibyavuzwe ko agiye kurongora abakunzi be babiri Priscilla Coelho na Beatriz Souza ari ibihuha.

Yagize ati “abantu benshi bampamagaye kenshi babimbaza.Ntabwo ngiye gukora ubukwe.kiriya n’ikinyoma gikomeye.”

Roanldinho w’imyaka 40 akomeje kwibazwaho na benshi kuko ntakozwa ibijyanye no gushaka ndetse ubwo yari muri FC Barcelona yatangaje ko inshuti ze ari umupira n’imbwa ye.

Byavuzwe ko Ronaldinho azashyingiranwa mu kwezi kwa Kanama na Priscilla Coelho na Beatriz Souza bamaze igihe bakundana ku munsi umwe,cyane ko bombi babana mu nzu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa