skol
fortebet

Ronaldo mukuru yatangaje amagambo yababaje abakunzi b’ikipe ya FC Barcelona

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu Luis Nazario de Lima wabiciye bigacika mu makipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi nka Inter Milan,FC Barcelona,Real Madrid n’izindi, yatangaje ko atifuza kubona umukinnyi Philippe Coutinho yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona kuko ifata nabi abakinnyi bakomoka muri Brazil.
Uyu mugabo wari kabuhariwe mu gutsinda ibitego,yavuze ko atishimiye imibereho ye mu ikipe ya FC Barcelona aho yemeje ko atari we gusa ndetse b’abandi banya Brazil bazahariye muri iyi kipe ku buryo nta munya Brazil (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Luis Nazario de Lima wabiciye bigacika mu makipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi nka Inter Milan,FC Barcelona,Real Madrid n’izindi, yatangaje ko atifuza kubona umukinnyi Philippe Coutinho yerekeza mu ikipe ya FC Barcelona kuko ifata nabi abakinnyi bakomoka muri Brazil.

Uyu mugabo wari kabuhariwe mu gutsinda ibitego,yavuze ko atishimiye imibereho ye mu ikipe ya FC Barcelona aho yemeje ko atari we gusa ndetse b’abandi banya Brazil bazahariye muri iyi kipe ku buryo nta munya Brazil yakwifuriza kuyerekezamo.

Yagize ati “Barcelona ntifitanye amateka meza n’abanya Brazil yaba njye,Neymar,Rivaldo na Ronaldinho.Twagiye dufatwa nabi mu minsi yacu ya nyuma kandi twaritangiye iyi kipe bikomeye.Nishimiye cyane kuba mu ikipe ya Real Madrid kurusha FC Barcelona n’ubwo nayigiriyemo umwaka mwiza cyane .Mu gusoza nagiranye nabo amateka mabi ajya gusa neza n’aya Neymar.”

Ronaldo yakiniye ikipe ya FC Barcelona umwaka w’imikino umwe 1996-1997 aho yayikiniye imikino 37 akayitsindira ibitego 34 ,aza kuyivamo yerekeza muri Inter Milan.


Umukinnyi Philippe Coutinho

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa