Kigali

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bafotowe bari gusangira snacks mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2018 Yasuwe: 2944

Cristiano Ronaldo utitaye ku makuru yo kuva muri Real Madrid yerekeza muri Juventus ari kugenda afata intera ndende mu binyamakuru,yafotowe ari gusangira n’umukunzi we Geeorgina Rodriguez snacks mu buryo budasanzwe ndetse akomeza gushimangira urukundo akunda uyu mukobwa umurika imideli.

Uyu kabuhariwe uri kwiyibagize agahinda yatewe na Uruguay mu gikombe cy’isi,ari mu biruhuko mu Bugereki aho yajyanye n’umuryango we kuruhuka kugira ngo azatangire umwaka w’imikino ameze neza.

Ronaldo na Georgina basangiye snacks bari gusomana benshi barumirwa aho amafoto y’abo bombi ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Ronaldo yafotowe aya mafoto ku munsi w’ejo ari kumwe n’uyu mukunzi we ndetse n’umwana we Cristiano Jr mu bwato mu mazi yo mu Bugereki.

Georgina Rodriguez w’imyaka 26 yabyaranye umwana w’umukobwa na Cristiano witwa Alana Martina mu mezi 7 ashize ndetse biravugwa ko bashobora gushyingiranwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA

    Ni byiza ko RONALDO yishimisha.Twese turabikunda.Ariko yibuke ko yahemukiye undi mukobwa mwiza kurusha uyu bamaranye imyaka 4 yose,byitwa ko ari "Umukunzi" we.Kubera ko baba bagamije kwishimisha,n’uyu azamuta.Kwishimisha mu busambanyi bibabaza imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.

    July 2018

Inzindi nkuru

Perezida Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi abemerera akayabo kugira ngo...

Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yasuye abakinnyi b’Uburundi, basigaje...
22 March 2019 Yasuwe: 3743 0

Abatoza babiri Chelsea FC yifuza kuzakuramo usimbura Maurizio Sarri...

Ikipe ya Chelsea yifuzaga guha akazi Zinedine Zidane kugira ngo asimbure...
22 March 2019 Yasuwe: 3318 0

Ikipe ya Vita Club yo muri RD.Congo yashinje Simba SC kuyirogera muri...

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo...
22 March 2019 Yasuwe: 2171 0

Eden Hazard yatangaje umukinnyi yemera ko amurusha impano yo gukina umupira...

Rutahizamu wa Chelsea,Eden Hazard ufatwa nk’umukinnyi wa mbere ufite...
22 March 2019 Yasuwe: 6800 1

Wayne Rooney yibasiye bikomeye ikipe ya Liverpool yitwaje ko afana...

Umukinnyi Wayne Rooney wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Everton...
22 March 2019 Yasuwe: 1528 0

Cristiano Ronaldo yaciwe akayabo ka miliyoni 17 RWF kubera uburyo yishimiye...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus mu butaliyani yaciwe...
21 March 2019 Yasuwe: 4345 0