skol
fortebet

Ronaldo yabwiye amagambo atanga icyizere abafana ba Juventus yerekejemo

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo Cristiano Ronaldo yeretswe abafana,abanyamakuru ndetse avuga byinshi mu byo yiteguye kugeza ku bafana ba Juventus aho yavuze ko yifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse akanatwarira Ballon d’Or muri iyi kipe y’ubukombe mu Butaliyani.

Sponsored Ad

CR7 w’imyaka 33 yeretswe abafana ku munsi w’ejo ndetse avugana n’itangazamakuru aho yemeje ko mu mupira w’amaguru nta kintu kiba cyoroshye ahubwo ari ugukora cyane kugira ngo ubashe kugera ku ntsinzi.

Yagize ati “Juventus ni ikipe nziza ku isi,nategereje kuyerekezamo igihe kinini gusa gufata umwanzuro ntibyangoye kuko n’ikipe ya mbere mu Butaliyani.Abakinnyi benshi bangana nanjye batekereza kwerekeza mu Bushinwa gusa njye ndishimye kuba ngiye gukomeza gukina ku rwego rwo hejuru kandi ndashimira Juventus yampaye aya mahirwe.

Nakoze amateka akomeye mu ikipe ya Real Madrid,sinicuza kuba narayivuyemo, kuri ubu ngiye kwitangira Juventus.Ndashaka gukora amateka muri Juventus.

Igikombe cya UEFA Champions League buri wese aba yifuza kugitwara,gusa birakomeye.Juventus yagiye ibasha guhangana natwe gusa umukino wa nyuma ugira ibyawo.Nizeye ko nzanye amahirwe kandi tuzagerageza guhatanira ibikombe byose.

Abafana ba Juventus banyakiriye neza kandi ndabashimira.Navuganye n’umutoza Allegri tuvugana ko ngomba gutangira imyitozo ku wa 30 Nyakanga,kandi niteguye gukina umukino wa mbere wa Serie A.

Gutwara Ballon d’Or sinjya mbipanga gusa mpora nifuza gutsinda no kuba uwa mbere ku isi.Ibintu nibigenda neza nzongera nyegukane,gusa sinabura ibitotsi kubera Ballon d’Or.

Sinjya nkunda impaka zanjye na Messi.Itangazamakuru rikunda kutugereranya ariko umupira w’amaguru ni umukino ukinwa n’ikipe si umuntu ku giti cye.Reka buri wese afashe ikipe ye nyuma tuzarebe uzabasha gutsinda.”

Ronaldo yasinyiye Juventus amasezerano y’imyaka 4 nyuma yo kugurwa muri Real Madrid akayabo ka miliyoni zirenga 100 z’amayero ndetse agiye kujya ahembwa akayabo ka miliyoni 500 z’amapawundi ku cyumweru.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa