skol
fortebet

Ronaldo yahigitse Messi yongera kwegukana igihembo cy’ Umukinnyi mwiza ku Isi w’umwaka wa 2016 (Ballon d’or 2016)

Yanditswe: Monday 09, Jan 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal Cristiano Ronaldo yongeye guhigika Lionel Messi yegukana igihembo cya FIFA gihabwa umukinnyi w’umwaka.
Ibi bibaye nyuma yo kwegukana umupira wa zahabu utangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa ugahabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu Ukuboza 2016,
Iki gihembo cya “FIFA World Player of the Year” cyaherukaga gutangwa mu 2009 kikaba cyari cyegukanywe na Lionel Messi ukinira FC Barcelona nyuma yaho FIFA ikaba yari yihuje na France Football (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal Cristiano Ronaldo yongeye guhigika Lionel Messi yegukana igihembo cya FIFA gihabwa umukinnyi w’umwaka.

Ibi bibaye nyuma yo kwegukana umupira wa zahabu utangwa n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa ugahabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi mu Ukuboza 2016,

Iki gihembo cya “FIFA World Player of the Year” cyaherukaga gutangwa mu 2009 kikaba cyari cyegukanywe na Lionel Messi ukinira FC Barcelona nyuma yaho FIFA ikaba yari yihuje na France Football yatangaga Ballon d’Or ari na ryo zina cyagumanye.

Amasezerano ya FIFA na France Football yarangiranye na 2005 ntibashobora kumvikana kugira ngo yongerwe ari na yo mpamvu ibi bihembo byongeye gutangwa mu bice bibiri nubwo buri ruhande ruba ruhemba umukinnyi wahiza abandi ku Isi mu mwaka ariko rukagira amahame n’amabwiriza yihariye rugenderaho rumutora.

Tariki 12 Ukuboza 2016 mu muhango wabereye mu Bufaransa, Ronaldo mu buryo budatunguranye bitewe n’ibyo yagezeho muri 2016 birimo kwegukana Champions league ya 2016 n’igikombe cy’Isi cy’amakipe ari kumwe na Real Madrid, akanahesha igihugu cye igikombe cy’u Burayi (Euro 2016, yatowe nk’umukinnyi mwiza ku Isi ahabwa umupira wa Zahabu na France Footabll.

Uyu mugabo w’imyaka 31 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, i Zurich ku cyicaro cya FIFA yongeye gukora amateka yegukana n’igihembo cya FIFA n’umukinnyi mwiza ku Isi akurikirwa na rutahizamu w’Umufaransa Antoine Griezmann ukinira Atletico Madrid bahigitse Lionel Messi usanzwe uhangana na Ronaldo cyane ariko umwaka ushize ukaba utaramuhiriye.

Muri uyu muhango hanatowe umutoza mwiza wahize abandi, igihembo gihabwa Umutaliyani Claudio Ranieri wakoze amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza ari kumwe na Leicester City itarahabwaga amahirwe.

Ikindi ni uko hatowe ikipe y’abakinnyi 11 FIFA yemeza ko ari bo bitwaye neza kurusha abandi muri 2016 ikaba igaragaramo abakinnyi 10 bakina muri Espagne, batanu ba Real Madrid na batanu ba FC Barcelona.

Umuzamu: Manuel Neuer

Ba myugariro: Dani Alves, Gerard Pique, Sergio Ramos, Marcelo

Abakina hagati: Luka Modric, Toni Kroos, Andres Iniesta

Abataha izamu: Lionel Messi, Luis Suarez, Cristiano Ronaldo

Amateka y’umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA (FIFA World Player of the Year)

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991 ku nshuro ya mbere cyegukanwa n’Umudage Lothar Matthäus wakiniraga Inter de Millan mu Butaliyani.

FC Barcelona ni yo yagize abakinnyi benshi begukanye iki gihembo, barimo Romário (1994), Ronaldo (1996), Rivaldo (1999), Ronaldinho (2004, 2005) na Lionel Messi (2009) ari nabwo cyaherukaga gutangwa.

Abakinnyi ba Real Madrid bacyegukanye inshuro enye kimwe na Juventus, aba Inter de Millan kimwe na AC Millan bacyegukanye gatatu mu gihe Manchester United, PSV Eindhoven na Paris Saint-Germain zagize umukinnyi umwe wacyegukanye.


Ronaldo hamwe n’umuhungu we Cristiano Ronaldo Jnr n’umukobwa w’inshuti ye,Georgina Rodriguez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa