skol
fortebet

Rooney yafashe icyemezo gikomeye kugira ngo ahangane n’igihano gikarishye yahawe n’umugore we

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

• Rooney yafashe umwanzuro wo gushinga akabari ke
• Rooney yafashe iki cyemezo nyuma y’aho umugore we Coleen yamubwiye ko atazongera kumuha uruhushya rwo gusohoka nijoro
• Rooney aherutse gufatwa na polisi y’Ubwongereza atwaye imodoka yasinze

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Everton Wayne Rooney uherutse gufatwa na Polisi yo mu mugi wa Liverpool atwaye imodoka yasinze ari kumwe n’umukobwa utari umugore we Coleen,yafashe umwanzuro wo gushinga akabari hafi yaho atuye mu rwego rwo guhangana n’igihano kitoroshye yahawe n’umugore we.

Uyu mugabo ufite abana 3 wasabitswe n’agasembuye, yafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho umugore we amubwiye ko atazongera kumureka ngo ajye hanze mu ijoro kubera kumukeka amababa no kwitwara nabi nyuma yo gusoma agatama.

Wayne Rooney wabiciye bigacika mu ikipe ya Manchester United,yahawe ibihano byo gukora imirimo ifite rubanda akamaro irimo gukora amasuku n’ibindi,yafashe icyemezo cyo kwiyorohereza gufata agatama aho yafashe umwanzuro wo gushyira akabari mu mu muturirwa arimo kubaka uzamutwara asaga miliyoni 10 z’amapawundi.

umugore wa Rooney witwa Coleen yamufatiye ibyemezo bikarishye

Rooney arifuza gushyira muri aka kabari ibyangombwa byose akenera iyo ari mu kabari kugira ngo azabashe kwifatanya n’inshuti ze ubwo azaba yamaze kugatangiza.

Rooney w’imyaka 32 n’umugore we Coleen Rooney baritegura kubyara umwana wa 4 cyane ko bafitanye abana 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa