skol
fortebet

Rooney yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza(amafoto)

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Umwongereza Wayne Rooney w’imyaka 31 ukinira ikipe ya Everton yashyize akadomo ku bijyanye no kongera gukinira ikipe y’igihugu cye ya “ Three lions” yari amaze imyaka 14 akinira ndetse akaza guca agahigo ko kuba ariwe wayitsindiye ibitego byinshi 53 . Uyu musore wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United cyane ko yayibereye na kapiteni yabitangaje ku mugoroba wo ku munsi w’ejo Taliki ya 23 Kanama 2017 nyuma y’aho ku wa mbere yatsinze igitego cya 200 muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League. (...)

Sponsored Ad

Umwongereza Wayne Rooney w’imyaka 31 ukinira ikipe ya Everton yashyize akadomo ku bijyanye no kongera gukinira ikipe y’igihugu cye ya “ Three lions” yari amaze imyaka 14 akinira ndetse akaza guca agahigo ko kuba ariwe wayitsindiye ibitego byinshi 53 .

Uyu musore wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United cyane ko yayibereye na kapiteni yabitangaje ku mugoroba wo ku munsi w’ejo Taliki ya 23 Kanama 2017 nyuma y’aho ku wa mbere yatsinze igitego cya 200 muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Yagize ati “Byari ibya agaciro gukomeza gukinira ikipe y’Ubwongereza gusa nabwiye Gareth Southgate ko mpisemo guhagarika gukinira ikipe y’igihugu.Iki n’icyemezo cyangoye kugifata kuko nabiganiriyeho n’umuryango wanjye,umutoza wa Everton ndetse n’inshuti za hafi zanjye.Igihe cyose nahagawe ndi umukinnyi cyangwa kapiteni byari iby’agaciro kandi ndashimira buri wese wamfashije.Iki nicyo gihe cyo gusoza.”

Rooney yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu mwaka wa 2003 ku mukino wa Australia icyo gihe yari afite imyaka 17 n’iminsi 111 byatumye akora agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto uhamagawe mu ikipe y’igihugu none asoje ahamagawe inshuro 119 ari nawe mukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi .

Yavuze ko agiye kuba umufana ukomeye w’ikipe y’igihugu ndetse atangaza ko icyamubabaje ari uko mu myaka 14 yamaze akinira ikipe y’igihugu batigeze batwara igikombe gusa avuga ko yizeye kuzabona Ubwongereza bwigarurira Uburayi muri Ruhago.

Mu mikino 119 yakinnye Ubwongereza bwatsinze 71 butsindwa 19 bunganya 29 akaba yarabaye kapiteni mu mikino 22. Yatsinze igitego kimwe mu mikino y’igikombe cy’isi muri 2014 ubwo bakinaga na Uruguay.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa