Kigali

Rugambwa wari umuyobozi wa Les Amis Sportifs yahitanywe n’impanuka ya moto

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 July 2018 Yasuwe: 856

Rugambwa Jean Baptiste wari umuyobozi wa Les Amis Sportif, ikipe yo gusiganwa ku magare ikomeye ya hano mu Rwanda, ibarizwa mu karere ka Rwamagana yakoze impanuka ahita yitaba Imana kuri iki cyumweru ubwo yari kuri moto mu karere ka Rulindo.

Uyu mugabo akoze impanuka ari mu nzira iva i Rubavu aza i Kigali, aho yarimo ataha nyuma y’amarushanwa yo gutegura abakinnyi bazitabira Tour Du Rwanda ya 2018 asanzwe ari kungengabihe ya Rwanda Cycling Cup.

Uyu mugabo ari mu bantu bitangiye iterambere ry’umukino w’amagare hano mu Rwanda, akaba yari umuyobozi w’iyi kipe, yari anabereye umutoza, akaba yarakoze akazi kanini mu kuzamura abakinnyi benshi babaye ibihangange muri uyu mukino hano mu Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa FERWACY Murenzi Emmanuel yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yakoze impanuka ari gutaha avuye I Rubavu,moto yari ariho igongana n’ikamyo ahita ahasiga ubuzima.

Yagize ati " Yakoze impanuka ari mu nzira ataha, yari ageze hafi yo kuri Base, ni mu nzira iva i Musanze ugiye kugera kuri Nyirangarama.Police yatubwiye ko yari agiye guca ku modoka ya RITCO, agahita ahura n’imodoka y’igikamyo yamugonze agahita yitaba Imana, we yari kuri moto."

Les Amis Sportifs Rugambwa yari abereye umuyobozi yazamuye abakinnyi bamaze kuba ibyamamare mu Rwanda nka Valens Ndayisenga, Areruya Joseph begukanye Tour du Rwanda n’abandi benshi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Xavi yandagaje Mourinho kubera imikinire ye yo kugarira cyane

Umunyabigwi Xavi Hernandez wahoze akinira FC Barcelona,yavuze ko umutoza...
23 October 2018 Yasuwe: 851 0

Masudi Djuma yavuze ikintu kizamufasha guhangamura Rayon Sports na APR...

Umutoza mushya wa AS Kigali,Masudi Djuma yavuze ko ikintu gituma APR FC na...
23 October 2018 Yasuwe: 1686 0

Perezida Kagame yashimiye Arsenal ku munsi we w’amavuko

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 61 uyu...
23 October 2018 Yasuwe: 1052 0

Cristiano Ronaldo yagaragaye yambaye isaha ihenze cyane mu kiganiro...

Umukinnyi wa Juventus Cristiano Ronaldo yagaragaye mu kiganiro...
23 October 2018 Yasuwe: 2186 0

Cristiano Ronaldo yashashe inzobe ku birego ashinjwa byo gufata ku ngufu...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yatangarije abanyamakuru ku nshuro...
23 October 2018 Yasuwe: 1546 0

Jose Mourinho yahaye igisubizo abavuze ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta gahunda afite...
23 October 2018 Yasuwe: 1035 0