skol
fortebet

Rugwiro Herve yatangaje abakinnyi birukanwe muri APR FC bikamutungura n’umukinnyi yakunze muri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

Myugariro mushya wa Rayon Sports,Rugwiro Herve yatangaje byinshi ku byerekeye ubuzima bwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ndetse n’abakinnyi atazibagirwa bagize impinduka ku buzima bwe.

Sponsored Ad

Uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda yaganiriye n’ikinyamakuru Funclub agitangariza ko yatunguwe no kumva APR FC yirukana abakinnyi barimo Rusheshangoga,Imran n’abandi babanzaga mu kibuga aho yemeje ko gutandukana na myugariro Buregeya byamugoye.

Yagize ati “Akenshi iyo ubanza mu kibuga ukabona umuntu akinnye imikino 20 muri 25,ntabwo wamuha amahirwe yo kwirukanwa kereka wenda yitwaye nabi.Nka Kimenyi yarantunguye,Michel,Imran,ni abantu b’abarwanashyaka twahoranaga mu kibuga,niko nabyita.Nari nzi ko umuntu yazira nko kwitwara nabi gusa mu buzima n’ibintu bisanzwe kuko no mu kazi runaka umuntu bamukuraho kandi wari uziko ashoboye.”

Rugwiro yavuze ko atazibagirwa umutoza Andreas wamuvanye I Huye akamuzana I Kigali ndetse n’ukuntu umunyezamu Ndoli Jean Claude yamufashije akiri umwana bikamufasha kuzamuka.

Rugwiro usanzwe agira amagambo make cyane,yatangaje ko kuva ku munsi wa mbere yakunze abafana ba Rayon Sports ndetse bamweretse ko agomba gukora cyane kugira ngo abahe byinshi.

Kuva yagera mu ikipe ya Rayon Sports,Rugwiro yavuze ko umukinnyi yakunze ndetse yaha n’igihembo ari Jules Ulimwengu,yemeza ko buri myugariro wese akunda ba rutahizamu bashoboye.

Rugwiro yavuze ko yanga ba rutahizamu bagufi kuko bamubangamira cyane ko ari muremure ndetse badakunda guhangana mu bigango.

Rugwiro yavuze ko yagowe bikomeye no gutandukana na myugariro Buregeya Prince kuko yifuzaga gukomeza kumufasha ndetse asaba abayobozi kumwitaho cyane.

Uyu myugariro wari umaze igihe kirekire muri APR FC yavuze ko nta bwoba afite ko azabura umwanya muri Rayon Sports bitewe n’uko ifite ba myugariro benshi cyane ko ngo we yiteguye kwitanga cyane.

Mu bwana bwe myugariro Rugwiro Herve yavuze ko ikintu yibuka kikamusetsa ari ukuntu yigeze kujya ku musigiti akabona abantu bari gusari,basohoka akabiba ibitabo byabo n’umukeka bakoreshaga hanyuma umubyeyi we akamutegeka kubisubiza ku musigiti bose bari kumureba.

Ibitekerezo

  • Rugwiro we humura umukoresha afite uburenganzira bwo gutandukana n’umukozi igihe cyose abona hari ikitagenda neza n’ubwo yaba ari umukozi mwiza................... Reka nitumire Umuryango muntumikire kuko mbizeye. ubutumwa bwanjye nubwo gusaba ubuyobozi bwa APR FC kuzareba uburyo yazafasha nka Ngabo Albert gukomeza carriere ye m’urundi rwego kuko agira discipline n’ibindi yabishobora. njye musabiye niba bishoboka bakamwegereza Rubona maze bagakomeza kurerera u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa