Kigali

Rugwiro Herve yavuze uko yakiriye kwirukanwa na APR FC ndetse n’itandukaniro ryayo na Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2019 Yasuwe: 4881

Myugariro mushya wa APR FC,Rugwiro Herve yatangaje ko yababajwe n’uko ikipe ya APR FC afata nka “mama” imwirukana ntimuhe n’amahirwe yo gusezera neza gusa yemeza ko umunsi wa mbere yamaze muri Rayon Sports yatewe igitutu n’abafana bayo bari buzuye.

Rugwiro Herve wari umaze imyaka 10 mu ikipe ya APR FC,yavuze ko yababajwe n’uko iyi kipe afata nka mama we itamuhaye umwanya wo gusezera ku bakunzi bayo gusa avuga ko aje kwitanga cyane muri Rayon Sports ifite abafana benshi baza ku myitozo kurusha aba APR FC.

Yagize ati “Nta kuntu utababara , ni ikipe uba ushaka ko wasezera neza , mu by’ukuri ni nka ’mama’ wanjye mu mupira sinabeshya.Kuva nava mu rugo nkiri umwana, nkirerwa na mama, nahise njya muri APR FC , urumva rero nibo bankujije.Kugenda ntasezeye cyangwa wenda kugira iryo jambo cyangwa gutegura icyo gikorwa ngo nsezere , ni ibintu biba bibabaje, birumvikana."

Rugwiro yemeje ko yatewe igitutu n’ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sports baje kumwakira kuko ngo atari abimenyereye cyane,abasezeranya ko aje gufatanya na bagenzi be kwitwara neza.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe ikomeye , ni ikipe isaba byinshi kubera ko ni ikipe ikomeye koko ...izitabira Champions League, ifite public (abafana) bakunda intsinzi kandi ikunda n’umupira , urumva rero nk’umukinnyi ikidutegereje ...pressure (igitutu) ntiyabura , nkuko muri APR FC yari iririmo , ni ibintu bisanzwe , gusa ni ugukora adaptation (guhita tumenyera), tugatanga ibyiza byinshi. Urumva ntawakwifuza gutanga ibibi. Ibyo aribyo byose tuje hano twifuza gutanga ibyiza byinshi , tuzanashyiramo imbaraga mu buryo bushoboka kugira ngo dushimishe abafana n’ikipe muri rusange.

Ni umunsi mwiza ariko ni n’umunsi unyereka ko ngomba gukora kubera ko ntabwo abafana baza bangana gutya ngo wumve ko ari ibintu biri normal (bisanzwe),ni ibintu bikomeye kubera ko ntabwo nabibonaga cyane. Muri APR FC baraza ariko ntabwo ari benshi nk’ahangaha.yaba ari ku myitozo haba hari abafana…ni ikintu gikomeye rero , mpise mbona ko bitandukanye ku rwego rw’abafana."

Ku munsi w’ejo taliki ya 02 Nyakanga 2019,nibwo Kimenyi Yves, Rugwiro Herve , Sekamana Maximme , Amran Nshimiyimana na Nezeyimana bari basanzwe bakinira APR FCbasinyiye Rayon Sports ndetse berekwa abafana bayo benshi ba ri baje kubakira.


Rugwiro Herve yababajwe n’uko atasezeye neza muri APR FC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Migi yerekeje mu ikipe yamuguze y’i Dar Es Salaam iteganya gucakirana na As...

Mugiraneza Jean Baptiste [Migi], wahoze ari kapiteni wa APR FC, yerekeje...
23 July 2019 Yasuwe: 913 0

Reba uburanga bw’inkumi yasezeranye na Rusheshagoga Michel kumubera...

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019, ni bwo Rusheshangoga Michel...
23 July 2019 Yasuwe: 2568 0

Kirasa Alain yamaze kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports

Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze...
23 July 2019 Yasuwe: 1956 0

Ulimwengu yavuze ku makuru avuga ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR...

Bimaze iminsi bivugwa ko APR FC ikataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu...
23 July 2019 Yasuwe: 3136 2

Zidane yatangaje ukuntu Gareth Bale aherutse kumusuzugura

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko umunya Wales Gareth...
23 July 2019 Yasuwe: 2427 0

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu...

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita...
23 July 2019 Yasuwe: 891 0