skol
fortebet

Rurangirwa washakaga kuyobora FERWAFA yababajwe n’akarengane yakorewe

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari wiyamamaje aturutse mu kanama gashinzwe abasifuzi aratangaza ko yababajwe n’akarengane yakorewe n’akanama gashinzwe gutegura amatora muri FERWAFA ubwo kamubwiraga ko atemerewe kwiyamamaza ndetse n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe rishinzwe abasifuzi yaturutsemo. Rurangirwa arifuza kurenganurwa
Uyu mugabo wabaye umusifuzi ukomeye,yatangarije Radio Rwanda ko ubwo yajyanaga dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,hari ibyemezo (...)

Sponsored Ad

Umwe mu bifuzaga kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,Rurangirwa Louis wari wiyamamaje aturutse mu kanama gashinzwe abasifuzi aratangaza ko yababajwe n’akarengane yakorewe n’akanama gashinzwe gutegura amatora muri FERWAFA ubwo kamubwiraga ko atemerewe kwiyamamaza ndetse n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe rishinzwe abasifuzi yaturutsemo.

Rurangirwa arifuza kurenganurwa

Uyu mugabo wabaye umusifuzi ukomeye,yatangarije Radio Rwanda ko ubwo yajyanaga dosiye zisaba kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,hari ibyemezo atari afite birimo n’icyemezo kivuye mu Ishyirahamwe ry’abasifuzi yabonye nyuma yo kubwirwa ko atujuje ibisabwa bimwemerera kwiyamamaza.

Yagize ati “Ubwo nafataga umwanzuro wo kwiyamamaza najyanye ibyemezo bituzuye mbwira akanama gashinzwe gutegura amatora ko ibindi nzabizana gusa nagiye kwaka icyemezo kivuye mu Ishyirahamwe ry’abasifuzi ngenda nanizwa cyane nabo gusa nza kumenya ko nabo hari umwe mu bakandida duhanganye bashyigikiye mpita mbimenyesha akanama gashinzwe amatora. Tariki ya 4 Ukuboza, nibwo Camarade uyobora aka ka nama gashinzwe amatora yampamagaye amenyesha ko ntemerewe kwiyamamaza,mbona cya cyemezo giturutse mu ishyirahamwe ry’abasifuzi n’ibindi naburaga ku munsi wakurikiyeho ibintu mbona nk’akagambane,Ibi byemezo nabihaye Kalisa Adolphe (Camarade) arabyanga.Icyo nifuza n’ibintu binyuze mu mucyo,ntegereje ikiganiro n’abanyamakuru kizaba ku wa mbere ubwo bazatangaza abemerewe kwiyamamaza nimbura kuri urwo rutonde nzitabaza izindi nzego zirimo na FIFA.

Rurangirwa wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda yavuze ko agiye gutegereza kugera Ku wa Mbere ubwo hazaba ikiganiro n’itangazamakuru kizatangarizwamo urutonde ndakuka rw’abemerewe kwiyamamaza, aho nasanga atarimo,azahita yitabaza FIFA kugira ngo imurenganure.

Rurangirwa yabwiye Radio Rwnda ko yari yizeye intsinzi kubera imigabo n’imigambi yari afite aho yavuze ko yifuza kubaka umupira ubereye abanyarwanda bosecyane ko mu minsi ishize yavuze yifuza kuzagira FERWAFA ishyirahamwe ry’icyitegererezo nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare rimeze ubu.

Ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nzamwita Vincent de Gaulle na Rwemarika Félicité aribo bemerewe kwiyamamaza.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kizaba kuwa Mbere tariki 11 Ukuboza kizatangazwamo abemerewe kwiyamamaza, ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira tariki 12 birangire tariki 29 Ukuboza mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe cyane ko azaba taliki ya 30 Ukuboza uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa