skol
fortebet

Rurangirwa wiyamamariza kuyobora FERWAFA yarahiriye guha ishusho nziza umupira w’u Rwanda

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora FERWAFA azaha ishusho nziza umupira w’ u Rwanda ndetse yemeza ko azasubiza agaciro abakoze amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ku munsi w’ejo nibwo umuyobozi wa FERWAFA azamenyekana
Uyu mugabo uzahatana na Brigadier General Jean Damascene Sekamana mu matora ya FERWAFA ateganyijwe ku munsi w’ejo taliki ya 31 Werurwe 2018,yatangaje ko naramuka atowe atazaheza (...)

Sponsored Ad

Rurangirwa Louis wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga uri kwiyamamariza kuyobora FERWAFA,yatangaje ko naramuka atorewe kuyobora FERWAFA azaha ishusho nziza umupira w’ u Rwanda ndetse yemeza ko azasubiza agaciro abakoze amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku munsi w’ejo nibwo umuyobozi wa FERWAFA azamenyekana

Uyu mugabo uzahatana na Brigadier General Jean Damascene Sekamana mu matora ya FERWAFA ateganyijwe ku munsi w’ejo taliki ya 31 Werurwe 2018,yatangaje ko naramuka atowe atazaheza abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ahubwo azabegera akumva ibitekerezo byabo.

Yagize ati “Byinshi byagenze nabi muri buyobozi bwa FERWAFA bushize gusa tugomba guhindura.Turifuza guhindura umupira w’u Rwanda ndetse tukawuha ishusho nziza.Turifuza gukorana n’abagacishijeho mu mupira w’u Rwanda kuko bakoreye igihugu kandi bafite isoko y’ubumenyi mu mupira w’amaguru dukeneye.”

Rurangirwa yabwiye abanyamakuru ko yifuza kuzamura umupira ahereye mu bana,guca akajagari mu guhemba abasifuzi,kuzamura abatoza b’abanyarwanda aho yavuzeko yifuza kubakorera ubuvugizi akaba aribo batoza ikipe y’igihugu,ndetse no gushyiraho ingengabihe ihamye y’imikino mu Rwanda.

Brigadier General Jean Damascene Sekamana we yavuze ko yagarutse mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’igihe yarawuvuyemo ndetse atazongera kuwugarukamo naramuka adatowe aho atigeze atangaza byeruye imigabo n’imigambi ye.

Amatora ya FERWAFA ateganyijwe ku munsi w’ejo saa munani kuri Hoteli Lemigo aho amatora azakorwa n’abanyamuryango basaga 52.

Ibitekerezo

  • nubwo abakunzi b’umupira benshi ariwe bashyigikiye ariko abatora bamaze kwemeza uriya umaze 18 years atagera kuri stade nakundi nyihangane.

    yewe urikirigita ugaseka umuyobozi wa ferwafa already yamaze kuboneka,niba utanabons shishoza urebe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa