skol
fortebet

Rusheshangoga afashije APR FC y’abakinnyi 10 gutsinda Rayon Sports ku munota wa nyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Myugariro Rusheshangoga Michel yongeye kugaragaza ko ari kabuhariwe mu gutsinda ibitego bitangaje, kuko ishoti ateye ku munota wa nyuma rikajya mu izamu rya Bashunga,ribyaye igitego gifashije APR FC yakinnye iminota 30 y’igice cya kabiri ari abakinnyi 10 gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Ku munota wa 2 w’inyongera, nibwo Rusheshangoga Michel yashenguye imitima y’abakunzi ba Rayon Sports,acunga umunyezamu Bashunga Abouba wari warangaye amutera ishoti rikomeye ari kure cyane y’izamu,ribyara igitego,bituma APR FC ikomeza agahigo ko kudatsindwa muri uyu mwaka wa shampiyona.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hasi bituma ku munota wa 7 w’umukino itsindwa igitego kigayitse na rutahizamu Bigirimana Issa ku burangare bukomeye bw’umunyezamu Bashunga Abouba wasohotse asiga izamu ryambaye ubusa kandi uyu rutahizamu yari kumwe na myugariro Manzi Thierry.

Guhera kuri uyu munota kugeza ku munota wa nyuma Rayon Sports yaruhije APR FC ku buryo bukomeye ariko birangiye itakaje umukino.

Ku munota wa 16 umunyezamu Bashunga Abouba yateye umupira imbere ashaka kuwuhereza Sarpong,umunyezamu Kimenyi Yves asohoka nabi arenga urubuga rwe umupira awutera umutwe usubira inyuma ku bw’amahirwe myugariro Buregeya Prince arawurenza.

Rayon Sports yakomeje gusatira APR FC cyane byatumye ku munota wa 26 ibona uburyo bukomeye ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert yica gato hejuru y’izamu.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya APR FC bituma abakinnyi bayo barimo Ombolenga Fitina na Nizeyimana bahabwa amakarita y’umuhondo.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC ifite igitego 1-0 ariko Rayon Sports iyirusha kugumana umupira kuko yari ifite 53 ku ijana kuri 43 ya APR FC.

Rayon Sports yaje mu gice cya kabiri yariye karungu,itangira gukina udupira tugufi ihererekanya ariko abakinnyi bayo barimo Iradukunda Eric na Niyonzima Seif bagora APR FC,itangira gukora amakosa menshi hagati mu kibuga.

Mu rwego rwo kongera ubusatirizi,umutoza Robertinho yinjije mu kibuga ku munota wa 52, Jonathan Rafael da Silva wemerewe gukina uyu mukino ku gicamunsi bituma APR FC isubira inyuma kuko yasumbirijwe ku buryo bukomeye.

Ku munota wa 60 rutahizamu Rafael yacenze abakinnyi 2 ba APR FC ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina bituma Nizeyimana amukoreraho ikosa ryamuviriyemo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku.

Rayon Sports yakambitse ku izamu rya APR FC biratinda bituma ku munota wa 82 yishyura igitego yari yatsinzwe ibifashijwemo na Micheal Sarpong.

Rayon Sports yahise yongera imbaraga mu gusatira kugira ngo itsinde uyu mukino,iza kubona igitego cya 2 ku munota wa 89 gitsinzwe na Sarpong Michael ariko umusifuzi Ndagijimana Theogene wari ku ruhande yemeza ko habanje kubaho kurarira.

Rayon Sports yakomeje gushakisha uko yinjiza igitego cya 2 cy’intsinzi bituma Jimmy Mulisa yinjiza mu kibuga Rusheshangoga ku munota wa 82 asimbura Issa Bigirimana watsinze igitego cya mbere mu rwego rwo gukomeza bwugarizi.

Uyu Rusheshangoga yakoze ibitangaza ku munota wa 2 w’inyongera dore ko umusifuzi yongeye iminota 4 kuri 90 y’umukino,aterera ishoti rikomeye muri metero nka 40 uvuye ku izamu umupira uragenda ujya mu izamu umunyezamu Bashunga ntiyamenya aho unyuze.

APR FC ihise ifata umwanya wa kabiri wa shampiyona n’amanota 18 n’ibirarane 2,ikurikiye Mukura VS iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15.




Amafoto:Igihe

Ibitekerezo

  • mfana rayon arko usanga burigiye iyo reyo igiye guhura na apr, apr usanga aricyo iri mutive pee ifite namahirwe yogutsina sinzi impamvu reyon niyo yabariyo ihabwa amahirwe uzanga apr uyumukino iba ihagaze neza murakoze

    MWARAMUTSE MWESE BASANGIRANGENDO BA RAYON SPORT NTIDUHERANWE N’AGAHINDA UBUZIMA NIBUKOMEZE BAFANA DUKAZE UMUREGO TURUSHEHO KWEREKA IKIPE KO TUYIRI INYUMA .BAKINNYI BEZA MWAGARAGAJE UMUPIRA MWIZA NUBWO NTA NSINZI GUSA MWAKOZE MWITEGURE NEZA INDI MIKINO NTAWO MUJENJEKEYE KANDI TUJYE TWIREBA TWIHESHE AGACIRO IBINDI BIZAZIRAHo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa