skol
fortebet

Rusheshangoga yatangaje byinshi ku byerekeye kwerekeza muri Rayon Sports ndetse n’agahinda yatewe no kwirukanwa na APR FC

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Rusheshangoga Michel wari umaze iminsi acecetse cyane nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya APR FC we na bagenzi be 15,yatangaje ko yavuganye n’amakipe menshi arimo na Rayon Sports ndetse mu mpera z’iki Cyumweru ashobora kuzayerekezamo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Rusheshangoga yagiranye n’ikinyamakuru Funclub,yavuze ko yababajwe no kwirukanwa n’ikipe na APR FC ndetse yafashe ikiruhuko kugira ngo arebe indi kipe yakwerekezamo aho yemeje ko na Rayon Sports bagiranye ibiganiro.

Yagize ati “Birumvikana ko ugomba kubabara. Kuko urumva (APR FC) yari imaze kuba umuryango wanjye, kari akazi nakoraga nishimye, ikipe nakiniraga numva ko koko nkora nikorera, natanze buri kimwe nari mfite kubera APR FC, imvune nagize zose nazigize kubera ikipe nakiniraga kuko nakoraga akazi kanjye nkuko mbisabwa.Byarambabaje ariko ubu maze kubyakira kandi ndumva ngomba gukomeza gukora cyane kuko akazi kanjye n’umupira w’amaguru.

Kuva batwirukana,nabanje gufata akaruhuko,mbanze nitekerezeho neza,mbanze nakire neza ibyatubayeho kuko buriya umuntu ashobora kukwirukana yanaguteguje akakubwira ati “umwaka utaha tuzatandukana”ariko umuntu kubyuka mu gitondo akakwirukana ntabwo ari ibintu byoroshye.

Ku byerekeye kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports, Rusheshangoga yagize ati “Ntabwo navuga ko bagenzi banjye bahisemo nabi kuko Rayon Sports n’ikipe umuntu wese yakwifuza gukinira.Hari abayobozi bayo twavuganye ariko twari tutarajya cyane mu byo bagomba ku by’ibiciro n’amasezerano,ndibaza ko iki cyumweru kirajya kurangira hari aho tugeze.”

Rusheshangoga yavuze ko hari amakipe yamushatse ariko muri iki gihe arifuza gukina mu Rwanda igihe gito yarangiza akerekeza mu makipe akomeye yo hanze.

Uyu myugariro yavuze ko mu bakinnyi bose yakinannye nabo muri APR FC,yakunze imikinire ya Buteera Andrew gusa yemeza ko yatunguwe no kuba Manzi Thierry yarahise agirwa Kapiteni.

Ibitekerezo

  • Muri Rayon biramusaba gukora cyane akabona umwanya kuko Radu uri hariya ntiyoroshye. gusa wenda yasinya umwaka akigaragaza mumarushanwa Nyafrica ubundi amakipe yohanze akamubengukwa akajya gushaka amasaziro kuko imvune za hato nahato ntizamubaniye.

    Rusheshangoga nonese uragirango imvune wagize hari aho bihugiyeho no kwigira hatari. Ahubwo mwatunguwe n’uko babirukanye nk’inzererezi ? Uri umukinnyi mwiza ariko warumaze kwigira ashwii. APR FC ntiyabirukanye kuko mudashoboye ahubwo yabirukaniye bamwe kwigira abantu ba hatari. Ngo imvune wagize""ntiwahembwaga se. Genda muri Gasenyi ho izo mvune bazazikuvura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa