Kigali

Rusizi: Abagore bakoze igisa n’imyigaragambyo kubera guterwa mpaga idasobanutse mu gikombe cya Umurenge Kagame Cup

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 April 2019 Yasuwe: 2038

Abagore bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Rwimbogo bakoreye igisa n’imyigaragambyo muri stade Kamarampaka ubwo babwirwaga ko batewe mpaga kandi bagereye ku kibuga ku gihe,banga kuva mu kibuga babuza andi makipe gukina.

Aba bakobwa bari bageze ku rwego rw’intara bahagarariye akarere ka Rusizi mu gikombe Umurenge Kagame Cup,bagombaga guhura n’abo mu karere ka Ngororero gusa ngo haje kubamo ikibazo bo bita icya ruswa kuko ngo bagombaga gukina saa tatu ariko bo hererejwe imodokyo kubatwaraa n’akarere kabo saa tatu na 15.Bageze muri iyi stade basanga iri gukorerwamo ikizamini cya proviso ire ndetse n’ikipe ya Espoir FC yo mu cyiciro cya mbere iri kuhakorera imyitozo,birangiye binjira mu kibuga ngo bakine ariko babwirwa ko batewe mpaga.

Aba bakobwa bahise banga kuva mu kibuga guhera saa yine nkuko TV1 ibitangaza,bagera saa munani batararya.Hitabajwe DASSO n’abapolisi kugira ngo babakure muri iki kibuga birananirana.

Uwitwa Nikuze Aline uvuka mu mudugudu wa Murama uherereye mu murenge wa Rwimbogo I Rusizi wari mu bigaragambya yagize ati “Ntabwo twakinnye kuko twarimo twitegura kugira ngo dukine n’iyindi kipe twari buhure.Tugeze mu kibuga,komiseri atwigizayo ngo turafotorwa nyuma y’abandi.Barangije gufotora,komiseri yahise ajyana ikipe twari gukina,tumubajije impamvu twe batadufotoye,aratubwira ngo “mwebwe barangije kubatera mpaga”.

Dufite akababaro,inzara iratwishe,tumaze ibyumweru 2 mu mwiherero,twataye abana n’abagabo mu rugo.Twarenganye.Turashaka bazane ikipe twagombaga gukina iri mu modoka,baduhe n’amafaranga batwemereye.Prime twagombaga kubona ubu ntabwo bashaka kuyiduha.Igikombe ni icyacu.

Kapiteni w’aba bakobwa yagize ati “Twebwe nk’abakinnyi ntabwo twava mu kibuga tudakinnye kandi twari dutegereje ikipe duhuriramo.Twari dufite morale yo gutsinda ikipe ariko twageze mu kibuga batubwira ko twatewe mpaga.Niba perezida ari kutureba ruswa turayamaganye.Batubarize ababishinzwe niba Kagame cup y’abakobwa idahari tubimenye.Niba ari abahungu bazajya bakina bonyine.Turasaba akarere ngo kaze kaduhe amafaranga yacu,ntabwo turi abacakara babo.Turabona ari ugukandamizwa kw’abagore.baze baduhe amafaranga yacu nayo bahawemo ruswa bayaduhe.

Aba bakobwa babwiwe na polisi ko nibakomeza kwigaragambya barafungwa ariko ntabwo byabakanze bagumye mu kibuga banga kuvamo bavuga ko bari kubisaba mu kinyabupfura.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu bakinnyi bandi ikipe ya Mukura yasinyishije harimo n’uwo APR FC...

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, yemeje ko yamaze gusinyisha...
18 July 2019 Yasuwe: 1573 0

Neymar Jr ari hafi kwerekeza mu ikipe ikomeye idakina muri LA...

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG ukomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru,ashobora...
18 July 2019 Yasuwe: 2331 0

Petro Atletico de Luanda yatangaje Tuyisenge Jacques nk’umukinnyi wayo...

Hari hashize amezi menshi bivugwa ko rutahizamu w’Umunyarwanda Tuyisenge...
18 July 2019 Yasuwe: 2151 0

Akayabo APR FC yahawe kuri Hakizimana Muhadjiri kamenyekanye

Ikipe ya Emirates Club yo muri yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu [UAE]...
18 July 2019 Yasuwe: 5032 0

Zlatko Krmpotic washenguye imitima y’abafana ba APR FC yabonye ikipe muri...

Umutoza ukomoka muri Serbia, Zlatko Krmpotic wanzwe n’abafana ba APR FC...
18 July 2019 Yasuwe: 1582 0

Abanya Nigeria banenze umutoza Rohr kubera umukinnyi ukomeye wabahesheje...

Abanya Nigeria bakunda umupira w’amaguru ntibanyuzwe n’umwanya wa 3 ikipe...
18 July 2019 Yasuwe: 2359 0