Kigali

Rutahizamu Baboua Samson agiye kurushinga n’umunyarwandakazi bamaze umwaka bakundana [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 April 2019 Yasuwe: 3791

Rutahizamu wa Sunrise FC ukomoka muri Nigeria,Omoviare Baboua Samson agiye kurushinga n’umunyarwandakazi Mutoni Maureen bamaze umwaka bakundana.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko uteganyijwe ku itariki 16 Gicurasi 2019 naho uwo gusaba no gukwa ngo bazawukora muri Nzeri uyu mwaka nkuko Baboua yabitangarije Rwandamagazine.com.

Rutahizamu Baboua yabwiye ikinyaamkuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko yahisemo Mutoni Maureen kubera ko yasanze ari umukobwa wihariye kandi umukunda.

Yagize ati " Ni umukobwa wihariye, sinzi uko nabigusobanurira. Namukundiye ko yubaha, agira ubumuntu ariko by’umwihariko akaba angaragariza urukundo rusesuye. Ndashimira Imana ko navuye i Lagos (Nigeria) nje mu kazi mu Rwanda, nkanahabona urukundo nyarukundo"

Yakomeje avuga ko gushaka umugore bizamufasha cyane mu mwuga we ati " Bizamfasha cyane kuko ubu ngiye kwita cyane ku mwuga wanjye.Nta bindi bindangaza nzongera guhura nabyo."

Baboua Samson niwe uyoboye ubusatirizi bwa Sunrise FC kuko amaze kuyitsindira ibitego 8 kugeza ku munsi wa 22 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League.

Umwaka ushize nabwo yari yatsindiye iyi kipe ibitego 8. Yageze muri Sunrise FC mu mwaka w’imikino 2016/2017.




Inkuru ya Rwanda Magazine

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamza Runaniza wakiniraga Marines FC yasinye imyaka 4 muri Rayon...

Myugariro ukiri muto wakiniraga ikipe ya Marines FC witwa Runanira...
19 June 2019 Yasuwe: 2242 0

Kiyovu Sports na AS Kigali zamaze gusaba umujyi wa Kigali ko wazihuza...

Abayobozi b’amakipe 2 akomeye mu mujyi wa Kigali ariyo AS Kigali na Kiyovu...
19 June 2019 Yasuwe: 1410 0

PSG yasabye Real Madrid umukinnyi wayo ukomeye kugira ngo ibahe Neymar...

Ikipe ya PSG irifuza kugurisha umukinnyi Neymar Jr mu ikipe iyo ariyo yose...
19 June 2019 Yasuwe: 3749 0

Lionel Messi yategetse ubuyobozi bwa FC Barcelona gusinyisha vuba...

Kapiteni FC Barcelona yirengagije ibyamubayeho mu minsi ishize muri Copa...
19 June 2019 Yasuwe: 2855 0

Biravugwa: Hakizimana Muhadjiri yamaze kumvikana n’ikipe ya AS VITA...

Ikipe ya AS Vita Club yo mu mujyi wa Kinshasa muri RDC, yamaze kumvikana na...
19 June 2019 Yasuwe: 2529 0

CAF yatangaje ingano y’amadolari azahembwa ikipe izegukana igikombe cya...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika CAF,yamaze gutangaza ko...
19 June 2019 Yasuwe: 1940 0