skol
fortebet

Rutahizamu Habimana Yussuf yatangaje uko imvune ye ihagaze

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Habimana Yussuf aratangaza ko imvune ye iri kugenda ikira ndetse mu mezi 3 ari imbere azaba yakize neza ndetse yagarutse mu kibuga cyane ko ikipe ya Rayon Sports ikeneye ba rutahizamu nyuma yo kubura ibyangombwa kwa Ismailla Diarra.
Uyu musore wavunikiye mu myitozo ku italiki ya 04 Nzeri 2017,yatangaje ko ari kugenda akira aho kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukwakira aribwo abaganga baramukuraho sima.
Yagize ati “Bari bampaye amezi 3 n’igice y’uko nzaba (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Habimana Yussuf aratangaza ko imvune ye iri kugenda ikira ndetse mu mezi 3 ari imbere azaba yakize neza ndetse yagarutse mu kibuga cyane ko ikipe ya Rayon Sports ikeneye ba rutahizamu nyuma yo kubura ibyangombwa kwa Ismailla Diarra.

Uyu musore wavunikiye mu myitozo ku italiki ya 04 Nzeri 2017,yatangaje ko ari kugenda akira aho kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukwakira aribwo abaganga baramukuraho sima.

Yagize ati “Bari bampaye amezi 3 n’igice y’uko nzaba nakize gusa njyewe ndumva bitangiye kuza ku buryo muri icyo gihe nahawe nzaba naramaze gukira neza ndetse niteguye kujya mu kibuga.Uyu munsi nibwo bakuraho sima gusa ntabwo imvune iri gutinda kuko muganga yarabwiye ngo njye nkandagiza akaguru kugira ngo kamenyere.”

Uyu musore yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye ya Rayon Sports iri kwitwara aho avuga ko nubwo banganyije umukino wa mbere na AS Kigali biteguye kuzitwara neza.

Umukinnyi Yussuf Habimana yavunikiye mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze mu gitondo cyo ku I taliki ya 04 Nzeri 2017 aho yavunitse igufwa ryo mu kuguru kw’ibumoso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa