Kigali

Rutahizamu Harry Kane yashyingiranywe n’umukunzi we bakundanye bagitangira ishuli [AMAFOTO]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2019 Yasuwe: 2949

Rutahizamu Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we w’igihe kirekire Katie Goodland bahuye bakiri abana bato ku ishuli.

Harry Kane w’imyaka 25 yashyingiranywe n’uyu mukunzi we bafitanye abana babiri barimo uwitwa Ivy Jane Kane na Vivienne Jane Kane,gusa ahantu bakoreye ubukwe bwabo bahagize ibanga.

Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 3 mu gikombe cya Euro Nations League,Kane n’uyu mugore we bahise bategura ibirori byo gushyingiranwa byabereye ku mazi baberewe cyane n’imyenda y’ubukwe.

Harry Kane wateye ivi akambika impeta umukunzi we Katie ubwo bari mu biruhuko muri 2017 ahitwa Barbados,byarangiye ashyingiranywe nawe mu buryo bwemewe n’amategeko muri iki cyumweru.

Abakinnyi batandukanye barimo abo bakinana mu Bwongereza bashimiye Kane iyi ntambwe ikomeye yateye ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe we n’umugore we.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageneye ubutumwa bukomeye abakinnyi bayo...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko aziko...
21 September 2019 Yasuwe: 4081 0

Rayon Sports yamaze gutangaza umutoza mushya wagizwe ibanga...

Umutoza ukomoka muri Mexico witwa Javier Martinez Espinoza w’imyaka 46 niwe...
21 September 2019 Yasuwe: 3208 1

Losciuto byavugwaga ko yagizwe umutoza wa Rayon Sports yabihakanye

Umutoza Jean Francois Losciuto byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon...
21 September 2019 Yasuwe: 2536 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku...
21 September 2019 Yasuwe: 3553 0

Abatoza 3 bari kuganirizwa mu ibanga kugira ngo bazavemo usimbura Zinedine...

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Real Madrid iherutse kwitwara nabi cyane mu...
21 September 2019 Yasuwe: 2896 0

Rayon Sports yimuye italiki yagombaga gutangarizaho umutoza wayo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwimura igihe bwagombaga gutangariza ku...
20 September 2019 Yasuwe: 3096 4