skol
fortebet

Rutahizamu Kevin Monnet Paquet ukinira Saint Etienne yashyize yemera gukinira Amavubi

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Saint Etienne yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa,Kevin Monnet Paquet ufite umubyeyi umubyara ukomoka mu Rwanda yashyize yemera gukinira Amavubi nyuma y’imyaka itandatu abisabwe n’abayobozi ba FERWAFA,akabatera utwatsi.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wavutse mu mwaka wa 1988 yanze gukinira Amavubi kubera ko yari afite icyizere cyo kuzahamagarwa mu ikipe y’Ubufaransa none abonye kizaraza amasinde ahitamo gukinira U Rwanda.

Tariki 21 Mutarama 2012 nibwo Musabyimana Célestin wari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’, yasuye umuryango wa Kévin Monnet-Paquet icyo gihe wakinaga muri FC Lorient,awusaba ko yaza gukinira u Rwanda,uyu mukinnyi amubwira ko ategereje guhamagarwa muri Les Bleus cyane ko yari akiri muto ndetse ahagaze neza muri Lorient.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ugushyingo 2018, Kévin Monnet-Paquet yabwiye televiziyo ya BFMTV Sport yo mu Bufaransa ko yiteguye kwitabira ubutumire bw’u Rwanda nirwongera kumuhamagara.

Yagize ati “Bigeze kumpamagara. Icyo gihe ntabwo byari biteguye neza. Ariko mbere yo gusoza ibyo gukina umupira w’amaguru ntekereza ko nzajya gukina mu gihugu cya mama wanjye, igihugu nigeze guturamo.

U Rwanda ntekereza ko rwahindutse cyane nyuma y’igihe nabaga yo. Kuba nasubirayo nkateza imbere umupira w’amaguru waho byaba ari ibintu byiza cyane."

Paquet umaze gutsinda ibitego 39 muri shampiyona y’u Bufaransa (League 1) yavutse tariki 19 Kanama 1988 akurira mu Rwanda ariko ahava mu 1994. Mu 1995 nibwo yatangiye gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abana ya Bourgoin-Jallieu, ikipe yakiniye kugera 2002.

Nyuma yerekeje mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lens yakiniye kuva mu 2002 kugera mu 2006 azamurwa mu ikipe y’abakuru. Mu 2011 yayivuyemo aguzwe na Lorient FC aho yavuye mu 2014 asinyira Saint-Étienne agikinira kugera ubu.

Kévin Monnet-Paquet ashobora kuzifashishwa ku mukino wa nyuma wo mu itsinda H uzahuza u Rwanda na Côte d’Ivoire mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera muri Cameroun,naramuka ahamagawe na Mashami Vincent.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa